Kwimura inganda zo mu gishanga i Gikondo bigeze kuri 99%

Umujyi wa Kigali, watangaje ko kwimura ibikorwa mu cyanya cyahoze ari icy’inganda i Gikondo, giteganyijwe kugirwa ahantu nyaburanga, bigeze kuri 99%.

Umujyi wa Kigali uvuga ko kwimura ibikorwa biri mu bishanga biri muri gahunda yo kurengera ibidukikije no kwita ku bishanga by’umwihariko.

Imyaka igiye kuba irindwi Guverinoma y’u Rwanda itangiye kwimura inganda n’indi bikorwa biherereye mu cyanya cy’inganda i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, kugira ngo hatunganywe hashyirwe ubusitani bw’icyitegererezo n’ibindi bikorwa nyaburanga “Gikondo Recreation Park”.

Inganda zimurwa i Gikondo zerekeza mu cyanya zahariwe i Masoro mu karere ka Gasabo, Kigali Special Economic Zone, kimwe n’izari ahandi hantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali watangaje ko ubu “Ibikorwa byo kwimura inganda i Gikondo bigeze kuri 99% naho kwimura ibikorwa byose biri mu bisahanga muri rusange bigeze kuri 85%.”

Imirimo yose yo kwimuka nirangira hazakusanywa miliyari 11 Frw yo kuhagira ahantu Nyaburanga. Biteganyijwe ko imirimo yo gutunganya ubwo busitani izatangirana na Kanama 2021.

I Gikondo hazaba habaye ahantu nyaburanga ha Kabiri abantu bazajya basohokera bakanaruhukira muri Kigali nyuma ya Nyandungu, aho ibikorwa bigeze ku musozo.

Umushinga wo kwimura inganda mu gishanga cya Gikondo wari uteganyijwe kurangira mu 2016, gusa ukomeza kugenda wigizwa inyuma bitewe n’ubushobozi buhambaye bisaba.

Mu ngengo y’imari ya 2019/2020, umushinga wo kwimura inganda ziherereye mu cyanya cy’inganda cya Gikondo wagenewe Miliyari 8.8 Frw.

Mu ngengo y’imari ya 2018/2019 iki gikorwa cyari cyagenewe miliyari 9.8 Frw, nk’amafaranga agenerwa abahafite ibikorwa ngo bimuke.

Ni mu gihe muri Nyakanga 2018, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yavugaga ko hakenewe miliyari 30 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *