Meteo Rwanda yatangaje imvura iteganyijwe muri Nzeri

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko Nzeri izagwamo imvura iri hagati ya milimetero 10 na milimetero 100 mu gihugu.

Ni imvura izaturuka ahanini ku isangano ry’imiyaga ituruka mu gice cya Congo ituma u Rwanda rugira  imvura muri Nzeri mu bice byinshi by’igihugu cyane cyane mu Burengerazuba ndetse no mu Majyaruguru.

Mu turere tumwe na tumwe two mu Ntara y’Amajyaruguru  hateganyijwe imvura iri hagati ya Milimetero 80 na 100.

Icyegeranyo cya Meteo Rwanda, cyerekana ko imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu, Gakenke ahahana imbibi na Musanze na Nyabihu, mu bice by’uturere twa Rubavu, Ngororero na Muhanga hegereye Nyabihu, mu karere ka Nyagatare ahakora Kuri Gatsibo na Gicumbi ndetse no mu bice by’Akarere ka Kirehe bihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80, iteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Nyagatare, Amajyaruguru y’uturere twa Gicumbi, Rulindo, Muhanga, Ngororero, Rutsiro na Nyamasheke ndetse n’Amajyepfo y’uturere twa Rubavu na Gakenke.

Muri uko kwezi kandi imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60, iteganyijwe mu gice kinini cy’Akarere ka Nyamagabe, aka Nyamasheke, Karongi, Gatsibo, Rwamagana, Kayonza na Kirehe; mu Majyepfo ya Rutsiro ahakora ku kiyaga cya Kivu, íbice bimwe na bimwe by’Akarere ka Ngororero na Muhanga, Kamonyi na Nyagatare.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40, iteganyijwe ahandi hasigaye mu bice byinshi by’uturere tw’Intara y’Amajyepfo no mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Rusizi, mu majyepfo y’Akarere ka Nyamasheke, mu bice by’uturere tw’Intara y’Iburengerazuba duhana imbibi n’Akarere ka Muhanga na Ruhango two mu Ntara y’Amajyepfo.

Imvura iri hagati ya milimetero 10 na 20, iteganyijwe mu gice kinini cy’Akarere ka Gisagara, aka Huye no mu gace gato k’akarere ka Nyaruguru n’aka Ruhango ndetse no mu bice by’akarere ka Bugesera bihana imbibi n’u Burundi no mu duce twa Kayonza na Kirehe dukora Kuri Tanzania.

Imvura nke muri Nzeri ni iri hasi ya milimetero 10 iteganyijwe mu gace gato k’Akarere ka Huye na Gisagara, Nyaruguru, Bugesera na Kirehe.

Meteo Rwanda itangaza ko imvura iteganyijwe muri Nzeri 2020 iri hasi y’imvura isanzwe igwa muri Nzeri ahenshi mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *