Meteo Rwanda yatangaje iteganyagihe ryo mu mpera za Kanama

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko iminsi 10 isoza Kanama 2020  izarangwa n’imvura abanyarwanda basanzwe bamenyereye muri icyo gihe mu myaka myinshi ishize.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura izagwa hagati ya tariki 21 na 31 mu gihugu hose izaba iri hagati ya milimetero 0-15.

Milimetero ivugwa mu bipimo by’imvura, ingana no gufata litiro y’amazi umuntu akayinyanyagiza kuri metero kare imwe ni ukuvuga intamwe imwe kuri imwe.

Biteganyijwe ko imvura iri hagati ya milimetero 10 na 15, izagwa mu Karere Musanze n’agace gato k’Akarere ka Burera bihana imbibi, no mu Karere ka Nyabihu mu bice bihana imbibi na Musanze, Gakenke na Ngororero.

Hari kandi igice kinini cy’Akarere ka Ngororero gihana imbibi na Musanze kimwe n’amajyaruguru y’Akarere ka Muhanga ahegereye Musanze na Nyabihu.

Agace gato k’Akarere ka Gakenke kegereye Akarere ka Nyabihu n’agace k’Akarere ka Nyamagabe kegereye aka Nyamasheke naho hazagwa imvura iri kuri icyo kigero.

Imvura iri hagati ya milimetero 1-5 iteganyijwe mu turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, mu bice byinshi by’Intara y’Amajyepfo, no mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Gicumbi na Rulindo.

Ni mu gihe imvura iri hagati ya Milimetero 0-1 izaba yiganje mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba no mu mujyi wa Kigali.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB giherutse gusaba abahinzi gutegura imirima n’ibindi bizakenerwa kuburyo hagati muri Nzeri bazatera imbuto y’ihigembwe cya 2021A.

Biteganyijwe ko ubutaka buzahingwaho bwose bungana na hegitari 780 496 naho imbuto zizatangwa muri Nkunganire ari toni 5431 mu gihe ifumbire  mvaruganda ingana na toni 28 000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *