Abahinzi barenga ibihumbi 83 n’aborozi 15000 bamaze gufata ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko aborozi barenga ibihumbi 15 n’abahinzi 83 654 bamaze gushinganisha inka n’ibihingwa byabo, mu mwaka umwe ushize hatangijwe ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.

Muri Mata 2019 nibwo Minagri yatangije ku mugaragaro ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, muri gahunda yise ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi’ ihuriyeho n’ibigo bitatu by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda aribyo Prime, Radiant na Sonarwa.

Ni gahunda igamije kurinda abahinzi ibihombo baterwa n’ingorane zidashobora kwirindwa, zituruka ahanini ku ndwara n’udukoko birwanywa ntibikire n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ku borozi igamije kubarinda ibihombo bagira igihe amatungo yabo yakubiswe n’inkuba, yarwaye akavurwa ntakire, yarumwe n’inzoka, yaguye mu byobo agapfa n’izindi mpamvu zitakwirindwa kandi zitagizwemo uruhare n’umworozi.


Ku ikubitiro yatangiye yishingira igihingwa cy’umuceri n’ibigori naho mu bworozi itangirana n’inka zitanga umukamo. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hongewemo; ibirayi, urusenda, n’imiteja mu buhinzi ndetse n’inkoko, n’ingurube mu bworozi.

Bikora bite?

Abahinzi bibumbiye mu makoperative, umuhinzi ku giti cye uhinga kuri hegitari imwe, n’umworozi uwo ariwe wese, hatitawe ku mubare w’amatungo afite, bemerewe gufata ubwishingizi.

Ubwishingizi bw’ibihingwa ntabwo bureba umusaruro mbumbe umuhinzi ateganya gukura aho yahinze. Hishingirwa igishoro, kibarwa kuri hegitari, harebwa ibyo umuhinzi yashoye,kuva mu gutegura umurima kugeza imyaka isaruwe.

Ikiguzi cy’ubwishingizi ku bigori kingana na 8.25% uretse ibya Hybrid biri ku 10%, ku muceri ni 7.08%, ibirayi, urusenda n’imiteja ni 8% kuri hegitari.

Umuyobozi ushinzwe ubwishingizi muri Minagri, Museruka Joseph, yabwiye AGRONEWS ko Minagri n’ibigo by’ubwishingizi byagennye igishoro kuri hegitari y’ibihingwa bihabwa ubwishingizi.

Hegitari y’ibigori harimo n’ibya Hybrid ibarirwa ko ijyaho igishoro cya 429 250 Frw, iy’umuceri ikabarirwa 590 320 Frw, ibirayi ni 2 394 500 Frw, urusenda ni 2 151 860 Frw naho imiteja ni 2 018 250 Frw.

Ku matungo, umworozi yishyura 4.5% by’agaciro k’inka ye. Kugeza ubu hishingirwa inyana z’inzungu n’ibyimanyi zifite kuva ku minsi 90 zivutse kugeza ku mbyeyi z’imyaka umunani. 

Iyo umuhinzi cyangwa umworozi amaze kumvikana n’ikigo cy’ubwishingizi yiyishyurira 60% Leta ikamwishyurira Nkunganire ingana na 40 % by’ikiguzi cy’ubwishingizi yafashe.

Museruka avuga ko umuhinzi ushaka ubwishingizi agana ahamwegereye, haba ku Murenge yororeramo cyangwa ahingamo, ku kigo cy’ubwishingizi cyangwa ahagamagara muri Minagri.

Ati “Ushaka ubwishingizi yegera Agoronome cyangwa Veterineri ku Murenge akamuhuza n’ikigo cy’ubwishingizi. Ashobora kwegera ibigo by’ubwishingizi cyangwa agahamagara Minagri ku murongo utishyurwa.”

Amakuru y’abahinzi cyangwa aborozi binjiye mu bwishingizi ahurirwaho na Minagri n’ikigo cy’umbwishingizi uwishinganisha yagiyemo, kugira ngo bizorohe kugoboka uzagira igihombo.

Mbere yuko inka yambikwa iherena [ry’ikoranabuhanga rituma imenyekana aho iri hose] igomba kuba ari nzima, ndeste ngo igize ikibazo  mbere y’ukwezi ishinganishijwe cyangwa mbere y’iminsi 45 hatangajwe icyorezo mu Karere iherereyemo ntishobora kwishyurwa.

Ibyo byashyizweho kugira ngo hakumirwe aborozi bajya gushinganisha inka zabo ari uko babona zigiye gupfa.

Uwagize igihombo yishyurwa ate?

Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bukora nk’ubundi bwose. Iyo umuhinzi cyangwa umworozi agize igihombo yihutira kubimenyesha ikigo cy’ubwishingizi bafitanye amasezerano n’ubuyobozi bw’Umurenge ahingamo cyangwa yororeramo.

Hakurikiraho gupima igihombo cyabayeho. Ku borozi hoherezwa abaganga bemeza icyateye urupfu kugira ngo harebwe niba ari impamvu iri mu zitangirwa ubwishingizi.

Museruka avuga ko iyo ibyangombwa byose bimaze kuzuzwa, ikigo cy’ubwishingizi cyishyura umuhinzi cyangwa umworozi mu gihe kitarenze iminsi 15.

Ati “Amenyesha ikigo cy’ubwishingizi bakohereza umukozi ubara igihombo ubifitiye ububabasha, raporo iyo igeze ku kigo cy’ubwishingizi umworozi cyangwa umuhinzi yishyurwa mu minsi 15.”

Abahinzi n’aborozi bakomeje kwitabira gufata ubwishingizi

Kuva muri Mata 2019 kugeza ubu, aborozi barenga ibihumbi 15 bamaze gushinganisha inka 17 373. Abahinzi 83 654 nabo bafashe ubwishingizi bw’ibihingwa biri ku buso bungana na hegitari  12 982 z’ibigori n’umuceri mu gihugu hose.

Imibare yo muri Gicurasi 2020 yerekanaga ko abitabira ubwo bwishingizi bari kwiyongera. Icyo gihe abahinzi 56 868 nibo bari bamaze kubwitabira, barashinganishije hegitari 10 303, mu gihe aborozi bari 2809 bashinganishije inka 6 165.

Museruka yavuze ko aho ibiza byamaze kwangiza bamaze kwishyurwa, ahamagarira abahinzi n’aborozi kwitabira gushinganisha ibikorwa byabo.

Ati “Ubutumwa duha abahinzi-borozi ni ukubyaza amahirwe iyi gahunda kuko urebye aho ibiza bimaze kwangiza n’amafaranga bamaze kwishyurwa, nta mpamvu n’imwe yabuza mu kwitabira iyi gahunda ya ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi’.”

Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ni imwe muri Gahunda za Guverinoma y’imyaka irindwi na gahunda ya Kane yo kuvugurura Ubuhinzi n’Ubworozi (PSTA4).

Guverinoma yashyizeho iyo gahunda nyuma yo kubona ko abahinzi n’aborozi batizerwa n’amabanki kubera kumva ko iyo bahuye n’ibiza ntibagere ku musaruro bari biteze batabasha kwishyura.

Mu bahinzi bavuga imyato iyo gahunda, harimo abo muri koperative za Cyili, Ngiryi na Nyiramageni, zo mu Karere ka Gisagara bishyuwe miliyoni 13.5 Frw nyuma y’aho hegitari 113 z’umuceri bahinze zangijwe n’ibiza.

Hari kandi Koperative enye zo mu Karere ka Kirehe ziherutse kwishyurwa miliyoni 6.2 Frw muri Nyakanga 2020, nazo zagize ibihombo mu buhinzi bw’umuceri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *