Minagri yasobanuye ibyo kuba abanyarwanda 81.3% bihagije mu biribwa hari abana 38% bagwingiye

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri), Musabyimana Jean Claude yavuze ko imibare ishingirwaho hemezwa ko abanyarwanda bihagije mu biribwa yasesenguwe neza kandi ko ikibazo cy’igwingira abantu bahuza nayo, bigatuma bayishidikanyaho, gishobora kubaho mu gihugu, cyaba gifite ibyo kurya cyangwa kitabifite.

Kwihaza mu biribwa ni imwe muri gahunda za Guverinoma z’imyaka irindwi ihera mu 2017 izageza mu 2024. Iyi ntisigana n’iyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bushingiye ku kwihaza no gusagurira amasoko.

Guverinoma ishyize imbaraga mu gufasha abahinzi n’aborozi kuva mu kubikora by’amaramuko, bakabikora mu buryo bugezweho bimakaza ikoranabuhanga, ribafasha guhinga badategereje imvura gusa n’ibindi.

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko igihugu cyateye imbere mu bijyanye no kwihaza mu biribwa kuko cyavuye kuri 48% by’abaturage bihagije mu biribwa mu 2006 ubu kikaba kigeze kuri 81.3%.

Ku rundi ruhande Ubushakashatsi bwa NISR ku mibereho y’abanyarwanda, DHS, bwo mu 2014/15 bwerekana ko abana bagera kuri 38% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Ni mu gihe ikigero gifatwa nk’icyakwihanganirwa ari 20 %.

Iyo mibare yombi hari abayihuza ntibiyumvishe uburyo abantu baba bihagije mu biribwa kuri icyo kigero ariko bagakomeza kugira abana bagwingiye bangana batyo.

Mu kiganiro na TV1 Rwanda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minagri, Musabyimana Jean Claude yasobanuye ko iyo bavuze kwihaza mu biribwa ahanini baba bareba kuburyo butandukanye abantu babonamo ibyo kurya.

Ati « Harimo kuba wahinga ukabona ibyo kurya, harimo kuba wakora akazi ugahembwa ukajya kubigura, harimo kuba wagira amafaranga wajya kubishaka ukabibona, harimo kuba ibiryo bigenda bikagera ku masoko nta kibazo. Ibyo byose iyo babiteranyije basanga 81.3% by’abanyarwanda bashobora kugera ku byo kurya. »

Ku bijyanye no guhuza imibare y’igwingira no kwihaza mu biribwa yavuze ko ari ikibazo gihangayikishije ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo muri rusange, ariko ko ntaho gihuriye no kuba igihugu gifite ibiryo cyangwa kitabifite.

Musabyimana yavuze ko igwingira riterwa n’impamvu zitandukanye, ahanini zishingira ku buzima bw’umubyeyi utwite cyangwa ku mibereho yo mu muryango, nubwo hari abashobora kuba babuze ibirirwa cyangwa babibona bakabitegura kuburyo budakemura ikibazo cy’imirire mibi.

Ati « Hari abashobora kubibura, hari ushobora kubibona ariko uburyo abitegura ntibikemure ikibazo cy’imirire mibi kubera ko atabizi cyangwa kubera izindi mpamvu afite zituma atabikora. Natanga urugero niba ufite ibyo kurya ariko mukaba muhorana intugunda mu rugo zituma abana badashobora kuba mu rugo. Akenshi uzasanga ingo zifite amakimbirane zifite n’abana bafite imirire mibi. Ndetse n’uburyo umubyeyi yifashe atwite bishobora kugira ingaruka z’ikibazo cy’igwingira.»

Yakomeje avuga ko kwihaza mu biribwa bitandukanye no kugira umubare muto cyangwa munini w’abana bagwingiye. Ku ruhande rw’u Rwanda yavuze ko imibare ihari ihamanya n’ukuri.

Ati « Ikibazo cy’igwimgira gishobora kubaho haba igihugu gifite ibiryo cyangwa se kitabifite, bitewe n’impamvu zaturutseho iryo gwingira. Ariko imibare dufite y’abantu bihagije  bafite ibyo kurya bihagije ni imibare ikozwe neza.»

Mu 2018 Guverinoma yatangaje ko mu 2024 u Rwanda rugomba kuba rwihagije mu biribwa mu buryo burambye. Ku igwingira hari intego yo kuba nibura rwaba rugeze ku bana 19% bari munsi y’imyaka itanu muri uwo mwaka.

Ibizafasha kwesa umuhigo

Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu Nteko ishinga amategeko, Depite Nyirahirwa Veneranda yavuze ko icyizere cyo kugera ku ntego yo kwihaza mu biribwa gihari.

Abishingira ku buba ubutaka buhingwa bwariyongereye mu bigaragazwa n’igishyushanyo mbonera kandi hakaba harashyizwe ingufu mu kuburinda.

Ku rundi ruhande ariko ngo abaturage biyongera ubutaka butiyongera kuburyo hari ibisabwa ngo ubwagenewe guhingwa bubyazwe umusaruro mwinshi.

Ati « Iyo urebye n’ubutaka dufite usanga budakoreshwa neza uzasanga ahari hegitari zaraye zitahinzwe, wajya no kubaza bakubwire ko hariya ni abantu b’i Kigali baje bakahagura bakigendera nta n’uwo babutije ngo abuhinge ubwo tuba dutakaje.

Uzasanga umuturage afite ARI ebyiri arashaka guteraho urutoki arashaka guteraho ibishyimbo kandi ahinzeho imboga ashobora kuzirya umwaka akanazigurisha. Turacyafite rero n’ikibazo cy’imyumvire y’abanyarwanda batazi gukoresha neza ubutaka buto dufite.»

Depite Nyirahirwa yavuze ko abajyanama b’ubuhinzi n’abandi bafite gufasha abahinzi mu nshingano, bakwiye kongera imbaraga mu gufasha abahinzi, bakareba uburyo bahinga, ibikoresho bakoresha n’ibindi kuko hari n’abakigurisha inyongeramusaruro bahabwa.

Ati « Uyu munsi turacyafite ibyo bibazo by’imyumvire bitandukanye ariko nibiramuka bikemutse, jyewe mfite icyizere ubutaka dufite bushobora kudutunga ndetse birenzeho. »

Abahinzi barasabwa kubyaza umusaruro gahunda zose bashyiriweho hagamijwe kongera umusaruro. Abikorera nabo barashishikarizwa gushora mu bikorwa by’ubuhinzi cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ku bijyanye n’igwingira n’imirire mibi nabyo bigomba gukemurwa n’ibikomoka ku buhinzi, byunganirana na gahunda z’ubuzima u Rwanda rushyize imbere.

Zirimo gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato, gukurikirana ababyeyi batwite bakipimisha inshuro enye, konsa neza nibura amezi atandatu, gufata indyo yuzuye no gukurikirana umwana kuva asamwe kugeza agize imyaka itanu.

Imibare ya NISR yerekana ko ubutaka bwakoreweho ubuhinzi n’ubworozi mu gihembwe cya 2020A bugera kuri hegitari miliyoni 1.39. Ubwahinzweho imyaka isarurwa muri icyo gihembwe ni hegitari miliyoni 104, hegitari miliyoni 0.5 zihinzeho ibihingwa by’igihe kirekire naho hegitari miliyoni 0.15 ziriho inzuri.

Ni ubuso bwiyongeyeho 8% bugereranyijwe n’ubwahinzwe mu gihembwe nk’icyo mu 2019.

Harebwe ku bipimo bitandukanye by’ibyo umuturage arya ku mwaka mu bihugu byo mu Karere n’ahandi ku Isi, usanga ibyo umunyarwanda arya bikiri bikeya.

Kugeza ubu nibura umunyarwanda abarirwa ko anywa litiro 70 z’amata, akarya ibiro 7.9 by’inyama ku mwaka, mu gihe usanga ku isi hari ibihugu umuturage ageza kuri litilo zirenga 430 n’ibilo birenga 38 by’inyama.

Umunyarwanda kandi abarirwa ibilo 2.5 by’amafi ku mwaka. Nacyo ni igipimo gitoya ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba aho umuturage abarirwa ibilo bitandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *