Uruhare rw’imborera mu kurwanya isuri n’uburyo wahinga ahaciwe imiringoti bikabyara amaterasi-Ikiganiro na Dr. Jules Rutebuka

Impuguke mu gufata neza ubutaka no kurwanya isuri, Dr. Jules Rutebuka arakangurira abahinzi kurwanya isuri bakoresheje uburyo butandukanye; burimo guca imiringoti, kuyiteraho imirwanyasuri, no kurushaho gukoresha ifumbire y’imborera kuko igira uruhare mu gufata ubutaka.

Imvura yaguye kuva muri Nzeri 2019 kugeza muri Gicurasi uyu mwaka igateza inkangu n’imyuzure, yateje ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu byangiza byinshi birimo n’imyaka yari ihinze ku misozi no mu bishanga.

Raporo ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (Minema) yerekana ko mu mezi ane ya mbere ya 2020 honyine, ibiza byateje leta igihombo cy’agera kuri miliyoni 13 z’amadolari ya Amerika.

Ni mu gihe muri rusange buri mwaka u Rwanda ruhomba miliyoni 43 z’amadolari ya Amerika, kubera imyuzure n’amapfa.

Impuguke akaba n’Umukozi mu ishami ryo kurwanya isuri no gufata neza ubutaka mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr Jules Rutebuka yavuze ko basanze mu byatije umurindi ibiza biherutse, harimo ikibazo cyo kudafata neza ubutaka mu buryo butandukanye, cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba no mu y’Amajyaruguru.

Kugeza ubu 48% by’ubutaka bw’igihugu burahingwa. Dr Rutebuka avuga ko ku butaka buhingwa ariho isuri itangirira, kuyikumira bikaba bikwiye guhera mu mirima y’abahinzi.

Nyuma y’ibyo biza ngo basuye uturere dutandukanye twakozweho cyane, ndetse hakorwa n’inyigo yo kugira ngo harebwe icyakorwa.

Muri ibi bihe bya Coronavirus hateguwe ubukangurambaga bwo kurwanya isuri. Dr Rutebuka yavuze ko nubwo hari ibiza biza birenze ubushobozi ariko hari ibishobora gukumirwa.

Ati “Isuri ntigomba kurwanywa inkangu yabaye cyangwa inzu zagiye tuyirwanyiriza ku murima niho ibibazo bitangirira.”

Ku bufatanye bwa RAB n’Ikigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda (Rwanda Water Resources Board) uturere turi mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiza bugera ku rwego rw’utugari n’imigugudu.

Abaturage bakangurirwa guca imiringoti mu mirima yabo no gutera imirwanya-suri, hagamijwe ko bagira uruhare mu kurwanya isuri bahereye ku mirima yabo.

Dr Rutebuka yavuze ko icyo kigo cyateguye ingengo y’imari ya Miliyari 1 Frw yo kunganira uturere kugira ngo buri kagari kagire ubuhumbikiro bw’ibiti bizahabwa abaturage.

Ati “Ni ingengo y’imari yahawe uturere kugira ngo bategure ingemwe z’ibiti kuko dushaka ko zizaterwa baciye imiringoti kugira ngo isuri ntiyongere gutwara ya myaka cyangwa yangize ibindi bikorwa biri mu tubande

Dr Rutebuka avuga ko basanze abaturage bigishijwe guca imiringoti mu mirima yabo bakabona n’ibiti bivangwa n’imyaka byakwihutisha gahunda zo gufata ubutaka no kurwanya isuri .

Ati “Hari ibintu bitandukanye umuhinzi agomba gukora kugira ngo wa murima we udateza ibyago kuri mugenzi we uri hepfo, niko bigenda bibyara isuri.”

Ifumbire y’imborera mu kurwanya isuri

Mu buhinzi bumwe na bumwe hari aho batwikira ubutaka nko mu buhinzi bwa Kawa cyangwa ubw’inyanya kugira ngo baburinde gutwarwa n’isuri.

Dr Rutebuka avuga ko uretse ubwo buryo, abahinzi bakwiye kwitabira gukoresha imborera ku bihingwa bitandukanye, kuko igira uruhare mu gufata ubutaka.

Ati “Mu mihingire y’ibindi bihingwa bisanzwe nk’ibigori agomba kuba yateguye ifumbire y’imborera. Ifumbire y’imborera ntabwo ari ukongera umusaruro gusa irwanya n’isuri kuko ubutaka buba bwafatanye, ituma ubutaka bufatana noneho imvura yagwa ntitware ubutaka. Ubutaka bwirabura akenshi burimo ifumbire y’imborera bugabanya isuri kuri wa murima.”

Ibyo ngo iyo bijyanye n’ibiti umuhinzi yateye ku miringoti ku murima we, bigira uruhare runini mu Kurwanya isuri.

Uko wahinga aho waciye imiringoti igahinduka amaterasi

Hari gahunda ya leta isanzwe yo guca amaterasi ariko ngo irahenze kuburyo bitagera ku murima wa buri muturage ku buryo bworoshye.

Dr Rutebuka avuga ko umuhinzi aciye imiringoti mu murima we, hanyuma agahinga nkuko bikorwa mu materasi, byarangira abaye amaterasi y’indinganire.

Ati “Uburyo bahinga ku materasi byakabaye byiza ariko bahinze ku mirima itariho amaterasi. Amaterasi bahinga batambika. Rero umuturage waciye umuringoti agateraho ibiti iyo akomeje guhinga atambika na we bigeraho mu myaka nk’itanu rikaba iterasi ntubashe no kubitandukanya n’iterasi risanwe.”

“Hari ahantu hatandukanye abantu bashobora gusura bakahita amaterasi ndinganire ariko ari amaterasi yikoze, akaba ndinganire. Ikintu dukangurira abaturage ni uko bitoza guhinga batambitse, ariko bagacamo n’imiringoti.”

Kurwanya isuri uko bikwiye byitezweho kugabanya igihombo giterwa n’ibiza. Raporo ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yo muri Gicurasi [Ni mbere y’imvura yaguye mu ntangiriro z’uko kwezi] yerekana ko mu mezi ane ya mbere ya 2020, ibiza byatewe n’imvura byangije hegitari 3117 z’imyaka, amatungo yo mu rugo 3227 arimo inka 60 arapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *