Minema yabonye inkunga ya miliyoni 1$ izagoboka abarimo abahinzi bagizweho ingaruka n’ibiza

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yatangije umushinga wa miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika, yo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza bo mu turere twa Nyabihu, Gakenke na Ngororero, arimo ibihumbi 200$ azajya mu buhinzi.

Imvura nyinshi yaguye hagati ya Nzeri 2019 na Gicurasi 2020 yahitanye ubuzima bw’abantu 317 inzu 8143 zirasenyuka harimo n’izasenyutse burundu, hegitari 9383 z’imyaka zirangirika mu gihugu hose.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yatangaje ko yabonye inkunga ya Miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika yatanzwe n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kugoboka abagezweho n’ibiza, UNCERF.

Iyo nkunga izakoreshwa mu mushinga w’amezi atandatu [ Kanama 2020 na Mutarama 2021] wo gufasha abaturage bo mu turere twa Gakenke, Ngororero na Nyabihu bagizweho ingaruka n’ibyo biza.

Utwo turere ni tumwe mu twakozweho cyane n’inkangu n’imyuzure muri Mata na Gicurasi. Mu mpera za Mata abahinga ahakikije umugezi wa Mukungwa bahombye ibyari bihinze kuri hegitari 32 byatwawe n’umwuzure.

Muri rusange imyaka irimo; Umuceri, ibijumba, imboga n’ibindi bihingwa byarahatikiriye, muri utwo turere.

Muri Gicurasi mu Karere ka Gakenke abantu 23 barapfuye bazize Ibiza by’imvura, inzu 577 zirasenyuka. Mu Karere ka Ngororero yahitanye abagera kuri 20 isenya inzu 1413.

Minema yatangaje ko mu bikorwa by’uwo mushinga harimo gufasha imiryango kongera guhinga kugira ngo ibone ibiyitunga.

Ingo 2900 zigizwe n’abantu 13651 zizahabwa ibikoresho bitandukanye birimo ibyo guhingisha, kuvomerera n’imbuto, byose byagenewe ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika.

Ni mu gihe Imiryango 1765 igizwe n’abantu 7027 izahabwa ibikoresho by’ubwubatsi, byagenewe ibihumbi 800 by’amadolari ya Amerika.

Mu gihe ibihe by’imvura byegereje abahinzi barakangurirwa kurwanya isuri ku mirima yabo, naho muri rusange abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bakahimuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *