Inganda zitunganya Kawa zigiye guhabwa ubushobozi bwo kugeza ingemwe ku bahinzi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), kiratangaza ko kiri gukorana n’inganda zitunganya Kawa kugira ngo zihabwe ibikoresho bizifasha gutegura ingemwe hagamijwe ko abahinzi bazibona hafi yabo.

Umusaruro wa Kawa wavuye kuri miliyoni 38 mu 1994 ugera kuri miliyoni  62.4 z’amadolari ya Amerika mu 2020. U Rwanda ruteganya ko binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo gutera ingeme nshya,  gusazura kawa no kwita kuzihari bizatuma mu 2024, umusaruro ugera kuri miliyoni 98 z’amadorali y’amerika.

Mu Cyumweru gishize hatangijwe ubukangurambaga bugamije kwibutsa abahinzi ibikorwa by’ingenzi mu buhinzi bwa Kawa harimo; kubagara, gusasira, gukata no kurwanya indwara n’ibyonnyi.

Hari abahinzi bo mu Karere ka Nyamasheke [ubukangurambaga bwatangirijwemo] bagaragaje ko bafite ibiti bishaje bikwiye kuvamo bagatera ingemwe nshya, ariko bitaborohera kuzibona.

Nzacayumwami Yeremiya yavuze ko ibiti afite bimaze imyaka irenga 30 kuburyo kubibonaho umusaruro bakeneye bigoye.

Yagize ati “Ntitubona ingemwe ngo tuvugurure igipimo, urabona izi kawa zimaze imyaka irenga 30, urumva kubona umusaruro kuri ibi biti biragoye.”

Umusaruro wa Kawa muri Nyamasheke waragabanyutse muri uyu mwaka, uva kuri miliyari zisaga 1.2 Frw Kawa yari yinjirije abayihinga muri ako Karere mu mwaka wabanje, ugera kuri miliyoni 701.4 Frw.

Igabanyuka ry’umusaruro mbumbe ukomoka kuri Kawa muri Nyamasheke ryaturutse ku igabanyuka ry’umusaruro ku giti kimwe, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kudohoka ku kuzikorera kw’abahinzi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josue Michael, yavuze ko ku giti cyakagombye kubonekaho ibilo biri hagati ya bitandatu n’umunani hari ibyagiye byera ikilo kimwe cy’ibitumwe.

Ati “Umusaruro wabonetse n’umubare w’ibiti usanga harimo ikinyuranyo kinini ku buryo igiti cyera ikilo kimwe cy’ibitumbwe, kandi mu gihe cyaba cyakorewe neza cyakwera hagati y’ibilo bitandatu n’umunani. Kuba ikawa ititabwaho dusanga duhomba amafaranga menshi.”

Umukozi ushinzwe gukurikirana igihingwa cya Kawa muri NAEB, Alex Nkurunziza, yavuze ko hari gutegurwa uburyo inganda zitunganya Kawa, zajya zibagezaho  ingemwe.

Ati “Turi gukorana n’inganda zitunganya umusaruro wa Kawa zo mu gihugu maze tujye tubaha ibikoresho bisabwa bategure ingemwe.”

Akarere ka Nyamasheke ni ko gafite ibiti byinshi bya Kawa mu gihugu, bigera miliyoni 13. Ubuyobozi bw’ako Karere bwiyemeje ko mu mwaka utaha w’ubuhinzi buzageza kuri toni ibihumbi 20 bya kawa y’ibitumbwe, uvuye kuri toni ibihumbi 13 zabonetse muri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *