Imvano ya Coronavirus ikunze kuvugwa mu nyama

Abashakashatsi n’abahanga mu ikwirakwira ry’Indwara z’ibyorezo berekanye ko Coronavirus ikunze kuvugwa mu nyama, ikomoka ku miterere y’akazi mu nganda zizitunganya, harimo kuba abazitunganya banduye bazikoraho cyangwa bagakora ku byo zipfunyitsemo.

U Bushinwa buherutse gutangaza ko inyama z’inkoko zavuye mu ruganda rwa Aurora rwo muri Brézil zasanzwemo Coronavirus nkuko Reuters yabitangaje. Ni bimwe mu bituma hakomeje kwibazwa niba icyorezo cya Coronavirus kiba mu nyamaswa.

Itangazo rya Minisiteri ifite Ubuhinzi n’Ubworozi mu nshingano muri Brézil rivuga ko iri gukurikirana ukuri kuri icyo kibazo gusa yifashishije Ubutumwa bw’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ivuga ko nta kiragaragaza ko Coronavirus ishobora gukwirakwira inyuze mu nyamaswa cyangwa kurya inyama zazo.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Shenzehen wo mu Bushinwa watangaje ayo makuru wavuze ibipimo bafashe ku gihu cy’inyuma ku nyama basanzemo Coronavirus.

Minisiteri y’Ubuhinzi muri Brézil ikavuga ko hari ibindi bipimo basanze nta Coronavirus irimo mu muzigo umwe, bituma hibazwa niba iyo basanzeho icyo cyorezo atari iyakozweho n’uwanduye.

Ibyo bije nyuma y’uko inganda esheshatu zimaze iminsi zikumiriwe kwinjiza inyama mu Bushinwa, kubera ibivugwa mu nganda z’inyama. Byanatumye ubucuruzi bw’inyama z’inkoko buhombaho 7% muri Brézil.

Brézil ni igihugu cya Kabiri ku Isi mu bifite ubwandu bwinshi bwa Coronavirus. Abanduye barenga miliyoni eshatu.

Ubwandu bwa Coronavirus mu nganda z’inyama

Muri Kamena na Nyakanga, abakozi batari bake basanzwemo Coronavirus mu nganda zitunganya inyama no mu mabagiro atandukanye mu Bwongereza.

Inganda eshatu zikomeye cyane muri icyo gihugu harimo  urwa Anglesey rutunganya inyama z’inkoko n’izindi zo muri wrexham na West Yorkshire, zaribasiwe cyane.

Ikibazo nk’icyo cyamenyekanye no mu bihugu nk’u Budage, Espagne na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hatangira kwibazwa niba icyorezo cya Coronavirus kitaba kiri mu nyama.

Ubwandu bukwirakwira binyuze mu bitonyanga by’umuntu ukorora, uwipfuna cyangwa uwitsamuye yaranduye Coronavirus. Hari kandi kwegerana n’uyirwaye cyangwa gukora ahari iyo Virusi.

Umwalimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza ya Warwick yo mu Bwongereza, Prof. Lawrence Young, yavuze ko ahantu hafunze kandi hakonje ari ahantu Coronavirus ikurira ndetse igakwirakwira byoroshye.

Yagize ati “Mu nganda n’ahandi hantu hafunze by’umwihariko, hakonje ni ahantu heza kuri Coronavirus, hatuma ibaho kandi igakwirakwira. Ibitonyanga birimo virusi, biba bishobora gukwirakwira, cyangwa kugwa ahantu bikabaho igihe kirekire.” 

Indi mpamvu ikomeye ituma aho hantu, hakunze kuba hakonjeshejwe, hibasirwa na Coronavirus, ni imashini zisakuza cyane zibamo, hanyuma bigasaba abarimo kuvuga cyane kugira ngo bumvikane, nabyo bituma amacandwe ataruka ubwandu bukiyongera.

Imiterere y’akazi nayo ngo ni ikibazo kuko bigoye guhana intera hagati y’abantu bari gukora cyane banyuranyuranamo ahantu hatagera urumuri rw’izuba kandi nabyo bituma Coronavirus yororoka.

Umwalimu wigisha ibyerekeye indwara z’ibyorezo muri Kaminuza ya Kent, Prof Tara Smith yavuze ko uburyo baba begeranye bitiza umurindi kwandura kwabo.

Ati “Iyo ufite abantu bahagaze umwe inyuma y’undi bakora cyane, bahagira, uba ufite ibyago byinshi byo gukwirakwiza iyo virusi iva ku muntu umwe ijya kuri benshi bamwegereye.’

Abo bahanga bavuga ko inyama bavuga ko zasanzwemo Coronavirus bishoboka ko ari umukozi wanduye uba yazikozeho cyangwa zashyizwe ku kindi kintu cyagezeho iyo Virusi.

Kugeza ubu nta gihamya yuko mu nyama harimo Coronavirus ahubwo biterwa n’imiterere y’imbere mu nganda. Kubera ubwoba bwo kubura akazi, ngo hari n’abakozi banga kuvuga ko bafite ibimenyetso cyane cyane mu bihugu by’i Burayi na Amerika, bakajya gukora barwaye.

Ikigo kirwanya Indwara cyo muri Amerika cyo cyategetse ko mu nganda hubakwa utuntu dutandukanye umukozi n’undi kandi bakaba bambaye ibibarinda mu gice cyo mu maso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *