NAEB irakangurira abahinzi kurushaho kwita kuri Kawa yabo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza abahinzi kwita kuri Kawa yabo.

Kawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu, gihingwa n’abagera ku bihumbi 400 mu gihugu hose. Buri mwaka haboneka umusaruro uri hagati ya Toni ibihumbi 16 na 21 ku buso burenga hegitari ibihumbi 42 ihingwaho.

Mu gihe abahinzi bitegura imvura yo muri Nzeri, NAEB yatangaje ko ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, yatangiye gukangurira abahinzi ba Kawa kurushaho kuyitaho kugira ngo na yo irusheho kubakungahaza.

Ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Karambi ku wa 13 Kanama  2020 bukazakomereza mu tundi turere. Bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Muhinzi korera kawa yawe ihorane ubuzima bwiza’.

NAEB yatangaje ko ubutumwa bari guha abahinzi bwerekeye gusazura, gusasira no kurwanya ibyonnyi muri Kawa. Ni ubukangurambaga kandi burimo gushimira abahinzi ntangarugero.

Ubutumwa NAEB yanyujije kuri twitter bugira buti “Mu bikorwa by’ingenzi bashishikarizwa harimo; kubagara, gusasira, no gukata Kawa no kurwanya indwara n’ibyonnyi. Muri ubu bukangurambaga kandi hahembwa abahinzi ntangarugero mu rwego rwo gutera abandi umwete.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iherutse gutangaza ko umusaruro ukomoka kuri Kawa wavuye kuri miliyoni 38 mu 1994 ugera kuri miliyoni  62.4 z’amadolari ya Amerika mu 2020.

Isoko ry’icyo gihingwa naryo rihagaze neza kuko kuva mu mwaka ushize, cyatangiye kugurishwa kuri Alibaba. Ibikorwa byo kuyimenyekanisha urwo rubuga rwagiye rukora bituma ikomeje gukundwa.

Muri Gicurasi, ikawa y’u Rwanda yapimaga toni 1.5 yagurishijwe mu isegonda rimwe gusa. Ni gikorwa cyabereye mu kiganiro cy’iminota 10 cyiswe “National Treasure”.

Muri Mutarama na none ikawa y’u Rwanda ingana na toni yagurishijwe mu minota 20, binyuze kuri Alibaba. Alibaba ifite abakiriya barenga miliyoni 500 ku Isi yose, ni cyo kigo gikomeye ku Isi gifite isoko ryo kuri internet riruta andi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *