Ishuri ryo mu murima: Menya uko wahinga ukanafata neza umusaruro w’ibitunguru

Ibitunguru ni kimwe mu bihingwa bikijije benshi kubera ko bitanga umusaruro mwinshi ku buso buto, ubikika kandi bikera mu gihe gito, kiri hagati y’amezi atatu n’ane bitewe n’imbuto.

Uburyo bihingwamo ntibugoranye. Mbere yo guhinga ibitunguru ubanza guhumbika umurama ku buso bungana na 5% by’ubuso bw’umurima uzabihingaho.

Guhumbika umurama bikunze gukorwa guhera muri Gicurasi kugirana ngo haboneke ingemwe zo guhinga mu Mpeshyi. Icyo gihe kandi bijyana no gutegura imirima.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) itanga inama yo gutera ibitunguru mu mitabo kuko birinda imyuzure n’isuri. Umunsi nyirizina wo gutera, ngo ni byiza ko byakorwa mugitondo cyangwa nimugororba.

Kugira ngo bibone aho gukurira n’indi mirimo yo kubyitaho izakorwe itabibangamiye. Hagati y’urugenwe n’urundi hajyamo Cm 10, hagati y’imirongo hakabamo  cm 20 naho hagati y’imitabo hakabamo cm 40.

Ku bijyanye n’inyongeramusaruro n’ingano yazo, Umuhinzi w’ibitunguru ugiye kubihinga kuri ARI imwe, akeneye garama 60 z’umurama, ibilo 250 by’ifumbire y’imborera, ikilo n’igice cya Ire (Urea), ibilo bitatu bya NPK: 17.17.17 n’ikilo kimwe na garama 800 za KCl.

Akenshi Umuhinzi w’ibitunguru, aba yizeye gusarura hagati y’amezi atatu n’ane bitewe n’ubwoko bw’ibitunguru. Ibitunguru biba byeze igihe amababi yo hejuru yabaye umuhondo, imitwe yayo yaramaze kunama ireba hasi.

Gusarura no gufata neza umusaruro

MINAGRI itanga inama ko mbere yo gusarura ibitunguru, umuhinzi ‘akuraho itaka ritwikiriye ikijumba cy’igitunguru habura nibura ibyumweru bibiri ngo asarure’.

Iyo umuntu agiye gusarura ngo ntabwo akwiye gukoresha isuka ngo hato atagira icyo akomeretse, abirandura akoresheje intoki haba harakomeye agakoresha akantu kamufasha gusesa ku ruhande akagiteruramo.

Iyo ibitunguru byasaruwe neza hakurikiraho intambwe ikomeye yo gufata neza umusaruro. Iki ni icyiciro gikomeye ku muhinzi w’ibitunguru kuko bizamura inyungu ye.

Ubutumwa bwa MINAGRI bugira buti “Sanza ibitunguru ku mbuga isukuye neza cyangwa  ubundi bwanikiro, wanike ahantu hagera izuba kugeza igihe imizi n’amababi byumye. Katira amababi nko kuri cm 2.5 hejuru y’ikijumba cy’igitunguru ndetse unakate ya mizi yumye.”

Bukomeza buti “Ibitunguru bikomeza kwanikwa ahagera imirasire y’izuba itari myinshi kandi hagera umwuka mu gihe kiri hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu.  Ibitunguru bibikika neza igihe ijosi ryabyo ryumye neza kuburyo urikanda ukabona nta mazi akirimo.”

Umusaruro w’ibitunguru ushobora kugera kuri toni 25 kuri hegitari. Impuzandengo yuko ibiciro by’ibiribwa bihagaze ku isoko kuri uyu wa 11 Kanama 2020 birerekana ko ikilo cy’ibitunguru bitukura kiri hagati ya 433 Frw kiri kugura mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze mu isoko rya Musanze na 1100 Frw kiri kugura Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi mu isoko rya Kamembe.

Ni mu gihe Ibitunguru by’umweru igiciro gito ari 500 Frw ku kilo, biri kugura ku masoko menshi na 1200 Frw biri kugura Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare mu isoko rya Matimba.

Hagati y’urugenwe n’urundi hajyamo Cm 10, hagati y’imirongo hakabamo  cm 20 naho hagati y’imitabo hakabamo cm 40.
Umuhinzi agirwa inama yo gukuraho itaka ritwikiriye ikijumba cy’igitunguru habura nibura ibyumweru bibiri ngo usarure’.
Mu gusarura abahinzi basabwa gukoresha intoki barandura ibitunguru, haba harakomeye bagashaka ikindi kintu cyo gusesa itaka
Ibitunguru bibikika neza igihe ijosi ryabyo ryumye neza kuburyo urikanda ukabona nta mazi akirimo.

Amafoto: MINAGRI

agronewsrwanda@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *