Uburobyi mu kiyaga cya Kivu bwahagaritswe mu gihe cy’amezi abiri

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) cyatangaje ko ibikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Kivu byabaye bihagaritswe mu gihe cy’amezi abiri azarangira ku wa 2 Ukwakira 2020.

RAB yatangaje ko uko guhagarika uburobyi bigamije guha amafi umwanya wo kongera kororoka no kongera umusaruro mu Kiyaga cya Kivu gisanzwe gitanga umusaruro mwinshi w’isambaza mu gihugu.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, rivuga ko ari gahunda y’ikiruhuko cy’uburobyi cy’amezi abiri kigomba kubaho buri mwaka mu Kivu.

Rigira riti “RAB iramenyesha abantu bose muri rusange; abarobyi, abacuruzi, inzego z’ibanze n’iz’umutekano by’umwihariko ko mu rwego rwo gucunga neza umusaruro w’amafi mu kiyaga cya Kivu, hateganyijwe gahunda y’ikiruhuko cy’uburobyi cy’amezi abiri mu mwaka, hagamijwe guha amafi umwanya wo kongera kororoka no kongera umusaruro.”

Icyo kiruhuko cyatangiye kuri uyu wa 2 Kanama 2020 kizarangira ku wa 2 Ukwakira 2020. RAB yatangaje ko abarobyi bazafatwa baroba mu kiyaga cya Kivu muri icyo gihe bazabihanirwa.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) igaragaza ko umusaruro w’amafi mu Rwanda wikubye inshuro eshanu mu myaka 26 ishize. Wavuye kuri toni 7000 mu 1994 kuri ubu ugeze kuri toni 35 324.

Amafi atumizwa hanze y’igihugu nayo yatangiye kugabanyuka. Mu 2018, hatumijwe toni 15000, mu gihe mu 2019 hatumijwe amafi angana na toni 13 457.

Kugabanya amafi ava hanze kandi byagiye bijyana no kongera ayoherezwa hanze, kuko RAB itangaza ko nibura 30% by’umusaruro uboneka woherezwa hanze naho 70 % ugakoreshwa mu gihugu.

Muri rusange, umunyarwanda abarirwa ko arya ibilo 2.5 by’amafi ku mwaka, akaba ari ikigero gito ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba aho umuturage abarirwa ibilo nibura bitandatu.

Mu biyaga bya Burera na Ruhondo mu karere ka Burera haherutse gushyirwamo umurama w’amafi, byitezwe ko uzazamura umusaruro w’amafi igihugu cyabonaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *