MINAGRI yakuyeho akato kari karashyiriweho Uturere tw’i Burasirazuba kubera indwara y’uburenge

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yakuyeho akato kari karashyiriweho amatungo yo mu Mirenge imwe n’imwe yo mu turere twa Kayonza, Kirehe na Gatsibo two mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa 24 Kamena 2020  nibwo MINAGRI yari yasohoye itangazo ryo guhagarika ingendo z’amatungo arimo inka, ihene, n’intama muri utwo turere mu rwego rwo gukumira indwara y’uburenge yahagaragaye.

Izo ngendo zari zahagaritswe mu Mirenge ya Gahini, Mwiri, Ndego na Murundi  yo mu Karere ka Kayonza, Imirenge ya Rwembogo na Kabarore yo mu Karere ka Gatsibo ndetse no mu Mirenge ya Nasho na Mpanga yo mu Karere ka Kirehe.

Itangazo ryo ku wa 27 Nyakanga 2020 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gérardine rivuga ko ari icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko iyo ndwara itakigaragara muri utwo duce.

Inzego z’ibanze, aborozi n’abantu bose muri rusange basabwe gutanga amakuru y’ahagaragara cyangwa aho bakeka indwara y’uburenge ndetse n’indi ndwara yagaragara mu matungo.

MINAGRI yongeye kwibutsa abaturage n’inzego z’ibanze ko gushorera amatungo bitemewe ‘ingendo z’amatungo zikorwa hifashishijwe ibinyabiziga kandi zigakorwa ku manywa’.

Indwara y’uburenge yari iherutse kwibasira  bikomeye Intara y’Iburasirazuba mu 2017, ihombya u Rwanda arenga miriyari 9.5 Frw mu gihe cy’amezi ane gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *