U Rwanda rwatsindiye kongera kwakira Inama Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi

Nyuma y’aho mu 2018 u Rwanda rwakiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum-AGRF 2018) rwongeye gutsindira kuzayakira mu 2020.

Nyuma yo guhatana, abagize itsinda ritegura iyi nama bemeranyijwe ko u Rwanda arirwo ruzayakira, runemererwa kuba igihugu kizajya gitegurirwamo ibikorwa biyerekeye.

Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ari na we watoranyijwe muri uku kwezi kuba Umuyobozi wa AGRA yavuze ko “Ubwo u Rwanda rwayakiraga mu 2018 yitabiriwe n’abatari bake, ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame n’ubushake bwe mu guteza imbere ubuhinzi, byatanze icyitegerezo cyo gukurikiza.”

Yakomeje agira ati “Abafatanyabikorwa ba AGRF biteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda muri gahunda nshya cyane cyane ku buyobozi bwiza bwa Perezida Kagame.”

Inama ya AGRF ni urubuga ruhuza abayobozi baturutse ku Mugabane wa Afurika no hirya no hino ku Isi bashyiraho gahunda, bagasangira ibiterekezo by’uburyo ubuhinzi ku mugabane bwatezwa imbere.

Yabereye mu bihugu umunani bitandukanye mu myaka 10 ishize, hagamijwe gukora ubukangurambaga, kwita ku masomo no kureba ku bushake bwa politiki mu guteza imbere ubuhinzi muri Afurika.

U Rwanda ruzashyirwa mu itsinda ry’ibihugu bizafasha mu gutegura icyerekezo cy’iyi nama bahuriye muri AGRF Partners Group.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine yagize ati “Twishimiye kongera kwakira iyi nama kandi twiteguye gukorana no gufatanya n’abafatanyabikorwa bacu kuri uyu mugabane no ku Isi hagamijwe ko uyu muryango ukomeza kuba ijwi ry’abahinzi n’aborozi bato.”

Abafatanyabikorwa ba AGRF bemeje ko kuba u Rwanda rugiye kuba umufatanyabikorwa bizongera imbaraga mu bayobozi ba Afurika gukoresha iyi nama mu kubahiriza gahunda zashyizweho zirimo amasezerano y’abakuru b’ibihugu ya Malabo, gahunda y’Intego z’Iterambere rirambye (SDGs) n’icyerekezo 2063 cya Afurika.

Muri Kamena 2014, abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bahuriye i Malabo muri Guinée Equatoriale, bemeza amasezerano agamije guteza imbere ubuhinzi muri Afurika yiswe ‘Malabo Declaration’.

Bimwe mu byo biyemeje harimo kuba nta nzara y’ibiribwa izaba ikirangwa ku mugabane mu 2025, guhangana n’ubukene binyuze mu guteza imbere ubuhinzi, kongera ishoramari mu buhinzi, gufata neza umusaruro wangirika n’ibindi.

Ubunyamabanga bwa AGRF bwashinzwe guhita bubagarira uyu mubano no gutanga ubufasha ngo imyiteguro y’inama isozwe bitarenze uyu mwaka kugira ngo 2020 izasange u Rwanda rwiteguye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko kuba u Rwanda rwahawe uyu mwanya, hari n’ibindi bihugu byawushakaga.

Yagize ati “Icya mbere ni uko uyu mwanya twarawupiganiye kandi hari ibindi bihugu byabyifuzaga turabitsinda birimo na Kenya. Ibi bigaragaza ko u Rwanda tumaze gutera intambwe nini mu kwakira inama zikomeye, ni icyizere tumaze kugirirwa hafi Isi yose idufitiye.”

Ati “Iriya nama izana amafaranga menshi mu gihugu kuko yitabirwa n’abantu b’ibihangange, abayobozi n’ibigo bikomeye ku Isi, usibye kurushaho kumenyekama kw’igihugu tuzabona n’inyungu mu bukungu.”

Yavuze ko nko mu buhinzi bizabafasha kugeza mu gihugu abahanga, abavugizi n’abaterankunga banyuranye bikazatuma bashobora kwihutisha igice cy’ubuhinzi.

Yavuze ko gutsindira uriya mwanya kandi ari ikimenyetso cyuko inzego z’u Rwanda zikomeye kandi zifatanya muri byose.

AGRF yatangijwe mu 2010 nyuma y’imyaka itatu izi nama zibera mu Mujyi wa Oslo muri Norvège hagati ya 2006-2008.

Yabereye mu bihugu birimo Tanzania (2012), Mozambique (2013), Ethiopia (2014), Zambia (2015), Kenya (2016) na Côte d’Ivoire (2017), 2018 u Rwanda, iy’uyu mwaka yaberaga muri Ghana.

Afurika isohora miliyari 35 z’amadolari ku mwaka igura ibiribwa hanze, nta gikozwe bizikuba gatatu bitarenze 2025. nzania (201

agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *