MINAGRI yasabye BDF kurushaho gufasha urubyiruko

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gérardine, yabisabye Ikigega gitanga ingwate ku mishinga mito n’iciriritse, BDF, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda nshya yo guhugura urubyiruko rwibumbiye mu Ihuriro ry’Urubyiruko rwize Ubuhinzi n’Ubworozi (RYAF), rufite imishinga ikiri ibitekerezo n’iyatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Dr. Mukeshimana yasabye BDF kwibanda ku mishinga y’urubyiruko by’umwihariko urukora mu buhinzi n’ubworozi, asaba ko habaho uburyo bwihariye bwo kwegera uru rubyiruko aho bibaye ngombwa, ikarufasha guhura n’ibigo by’imari ariko n’urubyiruko arusaba gukomeza kwegera BDF.

Yagize ati “Nimwe [BDF] muzi imishinga y’urubyiruko by’umwihariko urugitangira […] dusaba ko amafaranga MINAGRI inyuza muri BDF afasha n’urubyiruko […] tunasaba urubyiruko kwegera BDF.”

Nkusi Livingston ushinzwe Amashami ya BDF yavuze ko ku bufatanye n’izi nzego zose by’umwihariko MINAGRI ibifite mu nshingano, urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi, bazakorana bya hafi mu kubaka ubushobozi bwarwo harimo kuruha ubumenyi n’amafaranga.

Yagize ati “MINAGRI ifite umurava n’ububasha, rero dufatanyije turashyiramo imbaraga turebe uko twafasha imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.”

Amahugurwa urubyiruko rwatangiye yerekeye ibyo kunoza imishinga, uko bashaka amasoko, kumenyekanisha imisoro, kwegera ibigo by’imari, kwandikisha ibigo byabo n’ibindi.

Urubyiruko rwatoranyijwe muri iyi gahunda rusanga aya ari amahirwe akomeye ndetse rwizeye kubona ubumenyi, amasomo no kumenyana n’abantu by’umwihariko abashoramari.

Urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi mu buryo bw’umwuga ari narwo rwibumbiye mu Ihuriro RYAF, rusanga ibihumbi 12, hirya no hino mu gihugu.

Iyi gahunda yatangiriye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, biteganyijwe ko izaba yageze mu tundi Turere  twose tw’igihugu nibura mu mezi atandatu.

Inkuru bifitanye isano: Kugira Ubuhinzi umurimo ukunzwe mu rubyiruko bishobora guca ubukene

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *