RAB yasabye abahinzi kwihutisha imyiteguro y’igihembwe cya 2020-A

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kirasaba abahinzi gutegura imirima yabo hakiri kare ku buryo mu cyumweru cya kabiri cya Nzeri 2019 bazahita batangira gutera imbuto.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, yabigarutseho mu nama rusange y’abafite Ubuhinzi n’Ubworozi mu nshingano mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 29 Kanama 2019, nyuma yo kubona ko nta Karere karagera nibura kuri 50% kitegura igihembwe cy’ihinga cya 2020-A.

Dr Karangwa Patrick, yabasabye kwihutisha imyiteguro kugira ngo abahinzi batazacikanwa kandi imvura yatangiye kugwa.

Ati “Turakangurira abahinzi bose gutegura imirima kuburyo mu cyumweru cya kabiri cya Nzeri gutera bihita bikorwa kuko imvura iba itangiye kugwa mu buryo bumeze neza dukurikije ibyo amakuru y’Iteganyagihe agaragaza.”

Bamwe mu bari bitabiriye iyo nama biyemeje kurushaho gukangurira abahinzi kwihutisha iyo myiteguro, bategura imirima n’imbuto bazahinga.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *