Karongi: Hatashywe Uruganda rwitezweho kongera 3% ku musaruro w’icyayi cyoherezwa mu mahanga

Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rugabano hafuguwe ku mugaragaro uruganda rw’icyayi “Rugabano Tea Campany Ltd” rwitezweho kuzaba rwinjiriza u Rwanda 3% ku musaruro wose winjizwa n’icyayi cy’u Rwanda, mu myaka 10 iri imbere.

Afungura ku mugaragaro urwo ruganda, Minisitiri, Dr. Mukeshimana Gerardine yavuze ko ubusanzwe inganda z’icyayi 16 zikorera mu Rwanda zinjiza miliyoni 90 z’Amadorari ya America, urwa Rugabano rukaba rwitezweho kongeraho 3% rukazaba na rumwe mu zitanga umusaruro mwinshi.

Urwo ruganda rutangiranye ubushozi bwo gutunganya Kg 1,000,000 ku mwaka ariko rufite gahunda yo kugeza kuri Kg 4,000,000 ku mwaka.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko Kampani z’abahinde zeguriwe uru Ruganda zifite uburambe bw’Imyaka irenga 100 mu gutunganya Icyayi.

Umushoramari warwo akaba ari we usanzwe afite inganda z’icyayi za Gisovu na Pfunda.

Bamwe mu bahinga icyayi ku misozi ya Rugabano bavuga ko inyungu babona ziruta izo babonaga bahahinga ibindi bihingwa kubera ubuhaname n’isuri byabateraga igihombo.

Uruganda rw’icyayi rwa Rugabano rumaze guha akazi abaturage bagera ku 2,000 bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Karongi.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *