Kugira Ubuhinzi umurimo ukunzwe mu rubyiruko bishobora guca ubukene

Ibibazo bitandukanye birimo Inzara, ubukene, n’ibura ry’akazi ni bimwe mu bishobora gukemuka igihe urubyiruko cyane urwo mu cyaro rwafashwa gukora imirimo ishingiye ku buhinzi n’ubworozi kandi rukayikorera aho rukomoka.

Kenshi aho urubyiruko ruteraniye rubwirwa ko ari imbaraga z’igihugu kandi ko aribo igihugu gitezeho ejo hazaza, ariko wareba ukuntu zidashingira hamwe ugasanga bishobora kugira ingaruka zo kutabyara umusaruro.

Hiyongeraho ko urubyiruko rwo mu cyaro usanga rudatekereza ejo harwo ruri aho ruvuka kandi mu mishanga rufite ugasanga hatarimo iy’ubuhinzi.

Ibyo ngo biterwa no kubura ubutaka buhagije, ikoranabuhanga mu buhinzi cyangwa igishoro arinabyo bituma benshi bimukira mu tundi duce tw’imbere mu gihugu cyane mu Mijyi bahakeka gukabya inzozi baba bafite.

Nyamara akenshi iyo mirimo baba bakeka mu Mijyi usanga idafite uruhare runini mu kugabanya ubukene nk’ubuhinzi n’ubworozi baba basize mu cyaro.

Urugero rukomeye rwatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’Ubuhinzi, FAO rugaragaza ko Muri Repubulika ya Dominican, urubyiruko rungana na 25.5% mu ruri hagati y’imyaka 20 na 24 ruri mu bushomeri, rwifuzaga kwimukira mu bindi bice kuhashakira imibereho.

Benshi ngo ntibari babuze ibyo bakora ahubwo baburaga gushyigikirwa mu mishanga yabo mu buryo bw’amahugurwa n’igishoro, nkuko byagaragaye nyuma y’umushinga FAO yabateyemo inkunga.

FAO iti “Ni urubyiruko rufite ibtekerezo byo guhanga udushya ariko rukeneye inkunga.”

Umwe muri abo, witwa Osmaro Sánchez, agize ati “Urubyiruko ruba rugomba kwimuka kubera kubura amahirwe y’ibyo rwakora. Nta mirimo ihari kandi na Banki ntizituguriza kubera kutagira ingwate. Uretse ubuhinzi ni cyo kintu cyo gukora gisigaye ariko nabwo utinyutse kubiba arahomba kubera izuba ryinshi.”

Mu mishanga urwo rubyiruko rwari rufite harimo ubworozi bw’Amafi kubera ko takundaga kuboneka aho batuye, El Llano.

Hari abishyize hamwe bifashisha inkunga y’ibuhmbi bitanu by’amadorari ya America (5 000 USD), bacukura ibyuzi bitatu baroreramo amafi bituma baguma aho batuye kandi bahakorera umushinga ubafitiye akamaro hamwe n’abatuye muri ako gace bose

UwitwaJocabed Leger, we yatangiye ubuhinzi aho atuye agakora n’ubworozi. Agira ati “Jye n’umugabo wanjye twigeze gupanga kwimukira muri Santo Domingo kubera kubura akazi ariko ubu sinava aha.

Jocabed yatangiye umushinga w’ubuvuzi bw’amatungo kuko yabonaga bikenewe aho atuye avuga ko serivisi zabo zikenerwa cyane kuburyo benda no kugaba amashami ahandi.

Ati “Iyi bizinesi ni ubuzima bwanjye kandi ni gihamya ko abantu bagomba gushora mu rubyiruko”.

Eduardito w’imyaka 34 yari yarabuze uwatera inkunga umushinga we. Yaje kwakira inkunga ya 3 000 USD nyuma y’amahugurwa yakoze yahise atangira gukora ifumbire mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubutaka bwari bumaze gukayuka.

Agira ati “Ubutaka bwacu burakennye kubera ukuntu bwakoreseheje ifumbire mva ruganda kandi bigira ingaruka ku bidukikije muri rusange, iyo niyo mpamvu nahisemo gukora ifumbire y’imborera kugira ngo ngerageze guhindura imikorere y’abahinzi”.

Urubyiruko nirwo gisubizo cy’ubukene buri mu cyaro. Gushora mu rubyiruko rwo mu cyaro byatuma ubuhinzi buba umurimo ukunzwe bikagirira akamaro aho rutuye.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *