Ibikorwa bitemewe byaganyutseho 60% muri Pariki y’Igihugu y’Akagera

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ruratangaza ko ibikorwa bitemewe birimo gutema ibiti bitandukanye n’ibikorwa bya ba Rushimusi byagabanyutseho 60% muri Pariki y’Igihugu y’Akagera nubwo hari izindi Pariki zigifite ibibazo kubera imiterere yazo.

Imibare igaragaza ko ibikorwa bitemewe byagabanyutseho 60% muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu myaka ine. Mu mwaka ushize wa 2018, hagaragaye ibikorwa bitemewe 608, bivuye ku 1,535 byari byaragaragaye mu mwaka wa 2014.

Umuyobozi w’ishami rirebwa n’amakuru muri RDB, Sunny Ntayombya, avuga ko muri rusange ibikorwa bikunze kugaragara mu mapariki ari ugutema imigano ndetse no guhiga inyamanswa hakoreshejwe imitego.

Agira ati “Ahanini ni ugutema imigano, ndetse n’imitego ya ba Rushimusi, kandi ababishinzwe bayifata buri munsi”.

Avuga ko ingamba bafashe zo gukoresha ikoranabuhanga ririmo n’Utudege tutagira Abapolite, zizagira akamaro kanini, cyane nko kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bagifiteho imbogamizi zo kurwanya ibyo bikorwa kubera imiterere yayo.

Ati “Muri Nyungwe ahakigaragara imbogamizi cyane bitewe n’imiterere yayo, ibikorwa bitemewe byagaragaye mu mwaka ushize wa 2018 ni 8,306, bivuye kuri 9,183 byagaragaye muri 2014”.

Ni mu gihe muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ibikorwa by’ubushimusi n’ibindi bikorwa bitemewe byagaragaye muri 2014 byari 129, naho mu mwaka ushize wa 2018 bikagera ku 121.

Uretse ikoranabuhanga nk’uburyo bushya, RDB ifatanya n’abaturiye Pariki, Abayobozi b’inzego z’ibanze, n’Abayobozi b’Amakoperative mu micungire yazo, nabo bakagenerwa 10% by’umusaruro mbumbe Pariki iba yinjije akoreshwa mu kubagezaho ibikorwa remezo no gukemura ibibazo by’imibereho ku batishoboye.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *