MINAGRI yasobanuye iby’indwara yibasiye ingurube muri Gisagara

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yatangaje ko indwara yibasiye ingurube mu Karere ka Gisagara yitwa “Rushe” aho kuba “Muryamo”nk’uko bamwe mu borozi babanje kubikeka.
Mu butumwa MINAGRI yanyujije kuri twitter yagize iti ” RAB irabamenyesha ko iyi ndwara ari ‘swine erysipelas’ iterwa n’agakoko kitwa “Erysipelothrix rhusiopathiae – Rouget du porc – izwi nka “Rushe”.
Ubutumwa bwakomeje bumenyesha Aborozi ko iyo ndwara ivurwa, bubakangurira kumenyekanisha izafashwe kugira ngo zivurwe.
Bugira, buti” Aborozi b’ingurube zifite ikibazo barasabwa kubimenyekanisha byihuse kuri ba Veterineri babegereye, kugira ngo babavurire kuko iyi ni ndwara ivurwa igakira.”
Aborozi bibukijwe kandi gukaza ingamba z’isuku aho bororera, no kwirinda kurya itungo iryo ari ryo ryose ryipfushije.
Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *