Gisagara: Indwara itaramenyekana yibasiye Ingurube muri iyi Mpeshyi

Aborozi bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Gisagarara baravuga ko indwara ifata ingurube ikagira umuriro mwinshi, ntibashe kurya ikaryama kugeza ipfuye bakeka ko ari Muryamo yibasiye ingurube kuva mu mezi abiri ashize.

Bavuga ko iri kugaragara cyane mu Mirenge ya Mukindo na Mugombwa kandi ko ingurube ifashwe itarenza iminsi ibiri idapfuye.

Iradukunda Emile wo mu Kagari ka Nyabisagara mu Murenge wa Mukindo ugaragaza ko atazi iyo ndwara, yavuze ko amaze gupfusha ibibwana 38 n’ingurube nkuru esheshatu.

Ati “Njyewe ku ruhare rwanjye maze guhomba ibihumbi Frw 760 mu gihe kitarenze amezi abiri.”

Mugenzi we witwa Muhizi François yavuze ko yapfushije ingurube ebyiri zapfiriye rimwe.

Ati “Zafatiwe rimwe zipfira isaha imwe. Icyo dusaba ni uko mwadukorera ubuvugizi zikavurwa byibura tukaramura izisigaye.”

Niyonagira Marie Louise wo mu Kagari ka Gitega yavuze ko hari abagerageje kubaga iyapfuye ngo bayirye basanga inyama zahinduye ibara.

Yagize ati “Ingurube zacu zirapfa kandi iyo yamaze gupfa ntiwayibaga ngo uyirye kuko inyama ziba zisa n’umukara.”

Umukozi ushinzwe Ubworozi mu Karere ka Gisagara, Nteziryayo Vedaste, avuga ko iyo ndwara itaramenyekana neza ariko bakeka ko yaba iterwa n’ibihe by’impeshyi.

Ati “Ntabwo iyo ndwara izwi ariko ni ibibazo ingurube zikunze guhura na byo mu gihe cy’impeshyi bishingiye ku bushyuhe cyane cyane kuko ingurube zikunze kuba ahantu hakonje.”

Yavuze ko bagiye gukingira no gukangurira abaorozi kugaragaza izafashwe.

Yagize ati “Icya mbere tugiye gushyiraho ahantu hatandukanye yo kuzitera imiti kuko hari ukuntu tuzitera tukazongerera ubudahangarwa ariko dukore n’ubukungurambaga mu baturage ku buryo itungo ryose ryafashwe barizana cyangwa se bakaduhamagara tukabafasha.”

Uretse ingurube, inkoko nazo ni amwe mu matungo yibasirwa n’indwara mu gihe cy’impeshyi.

Aborozi n’abaturage muri rusange bakangurirwa kwirinda kurya itungo ryipfushije ritabanje gupimwa n’umuganga w’amatungo.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *