Huye: RAB irashima ubwitange bw’Abamamaza-buhinzi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, (RAB: Rwanda Agruculture Board) kirashimira abakora iyamamaza buhinzi uburyo bafasha abahinzi nyuma y’amahugurwa baba bahawe, kikabasaba kurushaho kwegera abahinzi kugira ngo bajye bamenya gahunda nshya zashyizweho hakiri kare.

Dr. Bucagu Charles, ushinzwe ubushakashatsi n’iyamamaza buhinzi,muri RAB yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’abamamaza-buhinzi bo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mukura.

Bamwe muri bo bavuze ko akazi kabo karushaho kugenda neza babikesha amahugurwa bahabwa abongerera ubumenyi kuri gahunda z’ubuhinzi.

Semwiza Jean Damascene ni umwe muri abo bamamaza buhinzi utuye mu Murenge wa Mukura, avuga ko ibyo bahugurwamo bagerageza kubikora, hanyuma bakabyigishirizaho abahinzi.

Yagize ati ‟Dufasha abaturage kumenya byinshi mu byo duhugurwamo tukabereka ubumenyi tugenda twunguka mu gukora ubuhinzi neza, kandi tunabikora twifashishije n’imirima shuri tubagaragariza uko nabo bakwiye kuvugurura ubuhinzi.”

Dr. Bucagu ashimira abaturage batoranyirijwe gufasha abandi barimo abamamazabuhinzi ndetse n’abafashamyumvire bari mu matsinda y’abahinzi akabakangurira gufatanya n’abandi bashinzwe ubuhinzi mu nzego z’ibanze.

Ati ‟Izo nzego zose dukorana mu buryo bwa hafi n’inzego z’ibanze […] abari ku rwego rw’Akagari, ba Agoronome muri buri Murenge kongeraho abakora mu Karere.”

Muri rusange, Abamamaza-buhinzi bafasha abahinzi kumenya gahunda z’ubuhinzi bafatanyije na RAB n’ibigo biyishamikiyeho, abafashamyumvire n’inzego z’ibanze.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *