Menya uburyo wafata neza umusaruro w’ibigori

Gufata neza umusaruro bihatse ibintu bibiri bikomeye, birimo kubona inyungu umuhinzi aba yiteze kuburyo bwuzuye no kwirinda indwara zikomoka ku dukoko twihisha mu musaruro wafashwe nabi. Mu buryo mpuzamahanga ni uruhare rukomeye mu kugabanya umusaruro wangirika.

Ubushakasahatsi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi, FAO, bugaragaza ko ku Isi 30% by’umusaruro wose w’ibinyampeke birimo n’ibigori wangirika buri mwaka.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyemeza ko mu ku ruhande rw’u Rwanda 10% by’umusaruro w’ibigori wangirika buri mwaka.

Mu kiganiro cyihariye agronews.rw yagiranya n’inzobere mu byo gufata neza umusaruro no guhunika muri RAB, Rwaganje Gilbert, yasobanuye ko buri muhinzi ku rwego rwe ashobora gufata neza umusaruro.

Dore uburyo wakurikiza kuva umenye ko ibigori bigeze igihe cy’isarurwa kugeza ubihunitse, bikaba bifite ubuziranenge bwatuma bidasubizwa inyuma, ku isoko cyangwa ku nganda zibitunganya.

1.Icyo umuhinzi witegura isarura akora

Umuhinzi witegura isarura ategura aho azasarurira ndeste akiyegereza n’ibikoresho azifashisha birimo shitingi n’imifuka agategura n’aho azahunika.

2. Icyerekana ko ibigori byeze?

Gusarura ibigori byeze neza ni kimwe mu bituma umuhinzi yizera kuzagira umusaruro umeze neza. RAB isobanura ko ikigori cyeze kirangwa no guhinduka kw’amababi akagira ibara rya Kaki ndetse n’ihundo ngo riracurama rikareba hasi.

Cyakora ku bwoko bw’ibigori bwa PAM-53 ngo ihundo ntirikunze guhita ricurama ahubwo ngo umuhinzi agomba gukurikirana akaryunamisha.

Rwaganje ati “dusaba abahinzi ko bazajya bakurikirana tuvuge niba ibigori byerera amezi ane bakabona kitaratangira gucurama tugira inama umuhinzi yo kuba yafasha kuba yayicuramisha kugira ngo imvura nigwa amazi atinjira muri cya kigori.”

Iyo umuhinzi amaze kubona ibyo bimenyetso ajya mu murima agatonora ibigori biri hagati ya 1-3 agakanda intete (impeke) n’urwara, kugira ngo yizere neza ko ibigori bikwiye gusarurwa. Iyo intete itoborwa n’urwara biba bitaragera igihe naho iyo rutabasha gutobora biba bigeze igihe cyo kuva mu murima.

3.Igihe cy’isarura

Usarura ibigori ngo agomba kwirinda aho byahurira n’itaka icyondo cyangwa amazi mu buryo ubwo aribwo bwose.

RAB Itanga inama yo kudatonorera ibigore mu murima cyane muri ibi bihe abantu basarura imvura iri kugwa kuko ngo igikomeye kuri iyi ntambwe ari ugukora kuburyo mu rugendo rwo gukura ibigori mu mirima bigera aho bizanikwa bidahura n’amazi cyangwa itaka n’ibindi byabyanduza.

4.Kwanika

Iyi ni intambwe ikomeye mu gusarura no kwita ku musaruro, iyo ititaweho neza umuhinzi ashobora kuzajyana umusaruro we ku isoko cyangwa ku ruganda bakanga kuwugura kandi wenda ari na mwinshi.

Nubwo umuhinzi aba yarebye neza akabona ibigori bigeze igihe cy’isarura burya ngo ntabwo biba byumye kuburyo byahita bishyirwa mu bubiko ariyo mpamvu hakurikiraho kubyanika.

RAB ivuga ko uburyo bwo gushinga no gutambika ibiti ubundi ukagenda ushyiraho ibigori buzwi nko gusharira cyangwa gusharika ari bumwe mu butagoye.

Iyo umuhinzi akeka ko aho hantu hashobora kugera amazi ntabwo atonora ikigori ngo akimareho ibishisha igihe asharira.

RAB ishishikariza abahinzi biganjemo abari mu makoperative gukoresha Hangari zubatse hirya no hino muri ibi bihe by’imvura.

Abanika ku birago ngo baba basabwa kuba maso kababirinda amatungo abikandagira, kunyagirwa cyangwa kumeneka hasi naho abanika ku rusenge bo ngo ntibishobora kuma bigifite ubuziranenge.

Ubundi buryo bwo kwanika nabwo busigaye bukoreshwa mu Rwanda, ni ukumisha hakoreshejwe imirasire y’izuba (solar dryer).

5.Guhungura

Igikomeye abahinzi basabwa kwirinda ni uguhura ibigori. RAB yemera ko uburyo busanzwe bwo guhungura ibigori ukoresheje intoki ari bumwe mu bwizewe.

Bitewe n’ingano y’umusaruro hari abakoresha imashini zagenewe guhungura. Cyakora ngo ni ukuzitondera no kubanza kuzigenzura kuko na zo zirimo izishobora kwangiza umusaruro.

6.Kongera kwanika

Rwaganje Gilbert avuga ko nubwo haba harabayeho kubyanika mbere yo kubihungura, no none bidahagije ngo ibigori bimaze guhungurwa bihite bishyirwa mu bubiko. Avuga ko biba bigifite ububisi bukeya ku buryo bisaba kongera kubyanika.

Nta gihe runaka bimara ngo umuhinzi yizere ko byumye uretse  kwifashisha utwuma twabugenewe tugaragaza igipimo ibigori bigezeho byuma.

RAB ivuga ko amakoperative menshi adufite ariko ngo hari uburyo gakondo umuhinzi akoresha. Agira ati “abatadufite tubabwire ko kugira ngo umenye ko ibigori byawe byumye ufata intete ukayishyira ku ryinyo. Iyo ituritse icyo gihe kiba cyumye,”

7.Gutoranya/Kurobanura

Iyi ni intambwe ibanziriza iya nyuma yo guhunika kandi itagoye na gato. Kuri iyi ntambwe umuhinzi ajonjoramo intete zamunzwe, izaboze, izajeho uruhumbu, ibyahinduye ibara, ibyamenetse n’ibindi byaba byarivanzemo bitari ibigori.

8.Kubishyira mu mifuka

Ibigori bishyirwa mu mifuka isa neza kandi itavuyemo indi myaka kuko hashobora kuba harasigayemo udukoko twahita twangiza uwo musaruro.

Abahinzi bagirwa inama yo gukoresha imifuka irimo ishashi imbere kandi bakayifunga neza. Ibyo ngo bituma hatinjira umwuka bityo udukoko twaba turi mu mufuta tugapfa.

Ukoresha imifuka isanzwe asabwa gushyiramo imiti yabugenewe yica udukoko (guhungira).

9.Guhunika ibigori

Uhunika agomba kugenzura neza niba ubuhunikiro bwe bwinjiza umwuka, butarekamo amazi, butava, budakonje kandi butarimo udukoko nk’imungu cyangwa imbeba.

Imifuka ntiterekwa hasi, iterekwa ku mbaho kuburyo umufuka uba uri kuri cm 20 uvuye ku butaka kandi izo mbaho ntizikore ku nkuta z’ubuhunikiro nibura hakajyamo metero imwe.

Hari abasuzugurira ibigori byabo mu bishishwa bigatuma babisarura uko biboneye, nyamara uko ikigori cyaba kingana kose kigasarurwa cyeze kikumishwa, gitanga umusaruro ariyo mpamvu abahinzi bakangurirwa kutotsa ibigori.

Abahinzi barakangurirwa kwita ku musaruro baba batekereza kuzawujyana ku masoko cyangwa kuwukoresha mu miryango yabo, kuko ngo Ibihingwa byiganjemo ibinyampeke  iyo bisaruwe ntibyumishijwe neza cyangwa bihuye n’ubukonje bwinshi mu bubiko bifatwa n’uruhumbu rukomokaho uburozi bushobora gutera indwara zitandukanye zirimo na Kanseri. 

Agonews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *