Kayonza: Abahinzi b’urutoki barishimira uruganda rwenga urwagwa begerejwe

Mu mezi abiri ashize nibwo uruganda rwitwa Rugali Agro processing rwafunguwe mu Karere ka Kayonza kugira ngo rutunganye ibinyobwa bitandukanye mu bitoki byera muri ako Karere.

Habumukiza Jean Bosco uturuka mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma ni umwe mu bagemura ibitoki kuri urwo ruganda. Yabwiye IGIHE ko ahinga urutoki ku buso bungana na hegitari eshanu. Urutoki rwe ngo rwajyaga rumuha amafaranga ibihumbi 100 Frw mu kwezi ariko aho atangiriye gukorana n’uruganda amafaranga yarikubye.

Ati “Uru ruganda rutaraza ibitoki by’imbihire byahiraga mu mirima inyoni zikirira none ubu nk’abahinzi twarasubijwe, twabonye uruganda rubigura, mu kwezi njye nshobora kwinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 400 Frw cyangwa 500 Frw.”

Mugenzi we, Kayizere Dancille utuye mu mudugudu wa Kayonza we yagize ati “Uruganda rwatubereye igisubizo, mbere twahingaga ibitoki by’imbihire bigahira mu mirima kuko wabonaga bidafite agaciro, ukaba ubifite ariko ku isoko nta gaciro bifite none ubu byabonye uruganda rubiha agaciro, ubu mu cyumweru nshobora kugemura toni icumi z’ibitoki by’imbihire.”

Umwanditsi wa Koperative Rugali Agro Processing, Mulisa John Bosco, yavuze ko kuri ubu imirimo uruganda rukora ari 30% by’ibyo bifuza kugeraho ashishikariza abahinzi gukomeza kwita cyane ku guhinga ibitoki by’imbihire ngo kuko bifite isoko.

Ati “Uru ruganda rumaze iminsi 45 rutangiye ariko uyu mwaka uzarangira nibura twakira toni 50 ku munsi z’ibitoki mu gihe ubu twakira toni ziri hagati 10 na 15.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Dr. Karangwa Patrick, yavuze ko kuri ubu leta yunganira abashaka gushinga inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku kigero cya 50% agasaba n’abandi ba rwiyemezamirimo gutinyuka.

Ati “Ntabwo leta iza ngo yubake uruganda yo ubwayo ahubwo ifatanya n’abikorera, niyo mpamvu dusaba abikorera gukomeza gushora mu kubaka inganda leta nayo ikabashyigikira.” Uruganda Rugali Agro processing rwashinzwe rufite agaciro ka miliyoni 900 Frw, arimo miliyoni 450 Frw yatanzwe na leta biciye mu mu kigega IFAD cyateye inkunga uyu mushinga.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *