Icyayi cy’u Rwanda cyaciye agahigo ku isoko ryo mu Karere

Icyayi cya Kitabi n’icyayi cya Gisovu, byahagarariye neza u Rwanda ku isoko ry’icyayi ryo mu gihugu cya Kenya, aho byaciye agahigo ko kugurwa Amadorari menshi kurusha ibindi, kuva iri murikagurisha ryatangira mu 1956.

Mbere y’uko isoko risozwa i Mombasa kuri uyu wa Kabiri, icyayi cya Kitabi cyaguzwe ku $6.06 mu gihe icya Gisovu cyaguzwe $5.97 ku kilo. Ni mu hige icyayi cy’uruganda rwa Githongo rwo muri Meru mu gihugu cya Kenya, cyaguzwe $4.28 ku kilo.

Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bihurira kuri iri soko ry’i Mombasa, icyayi cyabyo kigahatana mbere yo kwerekezwa ku isoko mpuzamahanga. Ni igikorwa gitegurwa n’Ihuriro ry’abacuruzi b’icyayi muri Afurika y’Iburasirazuba ( East Africa Tea Trade Association, EATTA).

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), kigaragaza ko mu 2016-2017 icyayi cyoherejwe mu mahanga cyari toni 25,128 zavuyemo miliyoni $74,5 mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018 habonetse toni 27 824 zasaruwemo miliyoni $88.

Muri Gicurasi 2018 Icyayi cy’u Rwanda cyahawe ibihembo 11 muri 12 byatangiwe mu Nama yahuje Abahinzi b’Icyayi muri Afurika, yabereye i Nairobi kubera ubwiza n’uburyohe bwacyo.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *