Umuzabibu umwe ngo ushobora kwinjiriza umuhinzi agera ku bihumbi 240 by’amafaranga y’u Rwanda

Igihingwa cy’umuzabibu ni kimwe mu bitunganywa kikavamo ibinyobwa bitandukanye. Igiti kimwe rero ngo gishobora kweraho ibiro birenga 300 hanyuma ikilo kimwe kikagura 800 frw.

Umuzabibu ni kimwe mu bihingwa bigaragara mu Gasozi Indatwa ka Nyirangarama kimuriwe mu imurikabikorwa n’imurikagurisha.

Ni mu rwego rwo gusobanurira abaturage uburyo bakwihingira imbuto n’imboga bitandukanye Ese Urwibutso bakoresha ibinyobwa n’ibiribwa bacuruza.

Ubwo yageragezaga kumara amatsiko abasuraga ibikorwa bya Ese Urwibutso muri Expo, Agoronome Manirakiza Honore yavuze ko umuzabibu ugira umusaruro ushimishije kandi ko utagorana kuwitaho.

Agira ati “ni ukuvuga ngo hegitari imwe, ishobora kuvaho toni ziri hagati ya 9 na 10.umuzabibu ugenda uwuyobora uko ugenda ukura bigatuma ukura wisanzuye”.

Umuzabibu ushobora kuribwa bisanzwe ari imbuto ariko na none akenshi ukurwamo ibinyobwa bitandukanye birimo ibyamenyekanye cyane mu Rwanda no mu mahanga nk’Akarusho ko kuri Nyirangarama.

Ubusanzwe Agasozi Indatwa ka Nyirangarama kari kuri hegitari zirenga esheshatu. Kakaba kagaragaza ubuhinzi n’ubworozi butandukanye.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *