Karongi: Ubworozi bw’Amagweja n’Ubuhinzi bwa Boberi bitunze benshi muri Koperative Abadatenguha

Igweja ni agasimba gato kameze nka Nkongwa isanzwe yo mu bigori ariko kakagira ibara ry’umweru wera, mu bwinshi ni “Amagweja”. Ako gasimba kagatungwa n’ubwoko bw’ibyatsi byitwa boberi, bihingwa nk’ubwatsi bw’amagweja.

Amagweja ni yo abyara ubudodo mu tudongi duto duto rimwe ukwaryo irindi ukwaryo. Uko rikura rigenda ryizingira muri ako kadongi.

Iyo igweja rimaze kwizingira muri ako kadongi, kaba ari gato kangana n’igi ry’inyoni, gafite ibara ry’umweru, icyo gihe umusaruro uba ubonetse.

Icyo gihe ako kadongi baragahambura bagasigarana ubudodo bwiza bukomeye hanyuma icyari igweja kigahinduka ikinyugunyugu kikaguruka.

Kuzingura gutunganya utwo tudongi kuburyo tuvamo ubudodo butunganye byo ngo ntibikorerwa muri koperative Abadatenguha. Bavuga ko bagurisha bikazatunganyirizwa I Kigali ku Murindi.

Mukabutare Claudine ukorera muri koperative Abadatenguha ikorera mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi avuga ko ubworozi bw’amagweja bwahaye imirimo abiganjemo abakuze.

Agira “hari nk’imirimo abakecuru n’abasaza baba badashoboye gukora ariko iyo korora amagweja bayikora neza”.

Akomeza avuga ko amagweja atanga umusaruro mu minsi 35 aborozi bakabona amafaranga bakoresha mu buzima bwabo.

Agira ati “ubwo rero mu minsi 35, tuba tubonye umusaruro. Umuntu akabona amafaranga akagura icyo akeneye, tukongera tukorora. Nyine ubona ko ari ikintu kiduteje imbere.”

Utudongi tw’ubudodo tugurishwa ku kilo. Kugeza ubu ikilo kimwe bakaba bakigurisha kuri 2,100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abagize iyi koperative bavuga ko bizeye iterambere muri uwo mushinga kuko ikibazo bari bafite cy’igishanga bahingamo boberi kitari kimeze neza mu minsi yashize ubu cyatunganyijwe.

Ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’Amagweja ni umushinga watangiye mu Rwanda, mu mwaka wa 2006.

Mu mwaka wa 2012 – 2017 Ubuhinzi bwa boberi no korora amagweja byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyoni  4,301,190 z’amadorari ya America mu mushinga w’imyaka itanu.

Akaba agenewe gufasha abahinzi b’ibobere n’ubworozi bw’amagweja mu kongera no gutuganya umusaruro no kongera agaciro k’ibikomoka ku bworozi bw’amagweja  byoherezwa ku masoko hifashishijwe amagi meza kandi atoranyijwe, amahugurwa  n’ibikoresho bigezweho.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *