Ibibazo bituma amatsinda y’abagore bo mu cyaro bakora ubuhinzi atagera ku ntego

Abagore bo mu cyaro ni bamwe mu bagaragaza ubushake bwo gukora ubuhinzi buvuguruye, ariko bagakomwa mu nkokora n’ibibazo bituma bamwe bacika intege, bakayavamo umwe umwe kugeza amatsinda asenyutse burundu.

Kenshi aya matsinda atangira abayagize biyemeje kwishakamo imbaraga zirimo izo kubona ubutaka bwo gukoreraho, ibikoresho, imiti n’ibindi byangombwa bakenera bakurikije ubuhinzi bwabo.

Rimwe mu matsinda y’abagore bo mu cyaro ryitwa Abadacogora rikorera ubuhinzi mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi ryabwiye agronews.rw ko leta yagombye kujya yunganira ayo matsinda.

Nyamiringa Groliose uhagarariye iryo tsinda ryitegura kuba Koperative yavuze ko batangiranye abanyamuryango barenga 60 muri gahunda yo gutubura imbuto y’ibishyimbo bikungahaye ku butare, ariko ngo ubu basigaye ari 40 gusa.

Yavuze ko ibica bamwe intege ari ukutihanganira imikorere igoye bakoreramo ishingiye ku kwishakamo ubushobozi kuri buri gikorwa, agahamya ko ari imbogamizi mu mikorere yabo

Agira ati “ibintu byose turi kubikora tugira ngo baturebereho ariko nta bikoresho biri tekiniki dufite turi gukora muri gakondo…ufite ijerekani cyangwa aroswari arayizana nta bikoresho by’itsinda dufite.”

Imbogamizi y’ubutaka bwo guhingaho

Kubona ubutaka bwo guhingaho ngo ni imwe mu mbogamizi zikomeye cyane abo bagore baba bihurije hamwe nta bundi bushobozi bafite, bahura na cyo kubera amikoro make y’abanyamuryango.

Bavuga ko bagerageza kwatisha (gukodesha) imirima ariko bakayibona ahantu hatandukanye cyangwa bene yo bakayibatiza igihe gito kitatuma bakora ubuhinzi batekanye.

Nyamiringa avuga ko nk’Abadacogora bafite ikibazo cy’ubuso bwo gukoreraho mu butubuzi bw’imbuto y’ibishyimbo n’imyumbati n’ubuhinzi bw’inyanya biyemeje.

Agira ati “ubuso turi gukoreraho ntabwo buhagije aho gukorera ni ikibazo…ariko nibura habonetse ubwunganizi twakora neza cyane, ibyo dukora tukabikora ku buso bunini”.

Hakizimana Alphonse umwe mu bagabo bangana na 20% babarizwa mi itsinda ry’Abadacogora asanga leta yabunganira ikabatiza ubutaka.

Agira ati “ubutaka bwose ni ubwo tugenda dukodesha tukikora ku mufuka, tukavuga tuti habonetse nk’ubutaka bwa leta ikabudutiza tukabukoresha mu gihe tutarabona amikoro byadufasha”.

Imbogamizi y’ibikoresho by’ubuhinzi

Kugeza ubu mu gihe cyo kuvomerera, abanyamuryango bakoresha amajerekani batunda amazi, ari muri metero 60 uvuye aho umurima w’inyanya uri.

Mu gihe cyo gutera umuti bakodesha ipompo ku 1,000 frw ku munsi, bikabasaba 3,000 frw buri cyumweru y’inshuro eshatu batera.

Akarere hari icyo kafasha ayo matsinda?

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, Mukiza Justin, yabwiye agronews.rw ko bafasha abahinzi mu buryo bw’imihingire n’inyongera musaruro kimwe n’abandi bahinzi.

Agira ati “nta kidasnzwe tubakorera kiruta icy’abandi…iyo habonetse ubutaka bazi ko ari ubwa leta nta muntu ubukoreraho,  barabusaba tukabubaha”.

Hari icyo imiryango mpuzamahanga ibona nk’umuti

Mu nyandiko ihuriro ryongerera ubushobozi abahinzi bato kugirango bave mu bukene, mu kutishobora no mu nzara ribinyujije mu guharanira ko politiki n’ingengo z’imari z’ubuhinzi zahinduka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (ESAFF).

Ryakoze rishingiye ku busesenguzi bw’ingengo y’imari y’umwaka wa 2016-2017, ryagaragaje ko leta y’u Rwanda yagombye guteganya ingengo y’imari yihariye ku bagore n’urubyiruko rukora ubuhinzi, mu rwego rwo gukemura ibibazo bahuriramo na byo.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa, FAO, riherutswe gutangaza ko nubwo umugore wo mu cyaro ahinga akanorora bimugoye afite imbogamizi y’uko abagabo biyitirira umusaruro wavuyemo nay o ikaba ari imbogamizi mu iterambere ry’umugore mu buhinzi.

Icyo leta y’u Rwanda iteganya

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko muri gahunda ya kane ku iterambere ry’ubuhinzi (PSTA4), hazabaho gufasha urubyiruko n’abagore mu mishinga yerekeye ubuhinzi n’ubworozi.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuhinzi,  Dr. Mukeshimana Gerardine yatangiye mu nteko nshingamategeko kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017 yagaragaje ko hari gahunda yo gufasha abagore bakora ubuhinzi kubona ibikoresho byo kuhira no kubikoresha.

Anashimangira ko inkunga yose izajya ijyana no kubongera ubushobozi bikazajyana no kongera umubare w’abagore bakora ubuhinzi buteye imbere.

MINAGRI igaragaza ko abagore 24% muri 66% bari mu buhinzi bakiri mu bakene.

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *