Ibikorwa byo kuhira biziharira 61% by’ingengo y’imari ya PSTA4

Minisiteri y’Ubihunzi n’Ubworozi (MINAGRI), iratangaza ko mu myaka irindwi y’ingamba z’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda, (PASTA4) bazakora ibikorwa byo kuhira bikubye kabiri ibyakozwe mu myaka 17 ariyo mpamvu biziharira 61 % by’ingengo y’imari yose y’iyo gahunda.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine, avuga ko biyemeje kongera umusaruro kandi ko ibikorwa byo kuhira bifite uruhare runini mu buhinzi ariyo mpamvu bazabyibandaho.

Agira ati “twiyemeje ko muri iyi myaka irindwi tuzakora irrigation (ibikorwa byo kuhira) ikubye kabiri iyo twakoze mu myaka 17”.

Yanavuze ko ibijyanye no kuzana impinduka zigamije kwagura ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizafata 16 % naho agera kuri 18 % azakoreshwa mu bushakashatsi, kongerera umusaruro agaciro no gushaka amasoko. Naho 5 % akazajya mu bikorwa biteza imbere imikoranire n’abafatanyabikorwa.

Mu bikorwa by’ingenzi kongera umusaruro biziharira 61%|ifoto/Presentation MINAGRI

Abahinzi bato basabiwe ubufasha

Ubwo MINAGRI n’Abadepite bunguranaga ibitekerezo kuri iyo gahunda, Depite Rwaka Pierre Claver yavuze ko abakene bari mu bahinzi kandi batabasha kwibonera uburyo bwo kuhira bityo ko badafashijwe ibyo MINAGRI iteganya byaba nk’inzozi.

Agira ati “abakene nibo bari mu buhinzi gakondo, ubu buryo sinkeka ko buzorohera abaturage. Bya bikoresho…kubikoresha… mu karima ke (umuturage) gato yifitiye bizagenda bite?”

Minisitiri Dr. Mukeshimana yasobanuye ko ibikorwa byo kuhira no kongera umusaruro bizaba birimo kwegereza abahinzi ibikoresho bikenerwa mu kuhira no kubongerera ubushobozi harimo amahugurwa.

Mu bihe bitandukanye, imibare y’ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko ibikorwa byo kuhira bigenda bitera imbere.

Nubwo iyo mibare idashyira mu byiciro abahinzi bato n’abacirirtse, igaragaza umwihariko w’abahinzi banini mu kwitabira ibikorwa byo kuhira, ibishimangira impungenge za Depite Rwaka ku bahinzi bato.

Raporo ya NISR ku bihembwe by’ihinga mu mwaka wa 2015 (SAS, 2015, Final Report), igaragaza ko muri rusange abuhira mu Rwanda banganaga na 1.1% ariko by’umwihariko abahinzi banini bageraga kuri 28 % mu bihembwe bibiri bibanza.

Muri 2016 umubare rusange w’abahinzi buhiraga wabaye 4.1 %, abahinzi banini bagira umwihariko wo kubikora kuri 35 % kugeza mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga.

Imibare iheruka ku migendekere y’igihembwe cya kabiri cy’ihinga mu mwaka wa 2017 (SAS 2017 Season B), NISR igaragaza ko kuhira bigeze kuri 4.6 %. Abahinzi banini bakagira umwihariko wo kuhira ku kigero cya 20.7 %.

Uko kuhira byari byifashe mu gihembwe cya 2017 B; (overall; umubare rusange. LSF: Abahinga ku buso bunini)

Muri gahunda y’ingamba z’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda, Minisiteri y’Ubihunzi n’Ubworozi igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda ahamaze gukorerwa ibikorwa byo kuhira hangana na hegitari 48,508 bikaba biteganyijwe ko zizaba zigera kuri 102,284 mu myaka irindwi iri imbere.

Twarabanye Venuste/Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *