Hagaragajwe uburyo bushya bwo kumenya umusaruro wumye neza

Abashakashatsi muri Kaminuza ya California Davis yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaje ikoranabuhanga ryiswe ‘Drycard’, rifasha kumenya niba umusaruro w’ibigori n’ibindi binyampeke wumye neza kuburyo igihe uhunitswe utakwangirika.

Ubwanditsi bwa IGIHE bwatangaje ko iyo Drycard yamaze kugezwa mu Rwanda, ikaba yifitemo agakoresho kerekana uko ubuhehere mu myaka bungana hakoreshejwe amabara yihinduranya, ku buryo byoroha kumenya ikigero cy’ubuhehere mu musaruro ugiye guhunikwa.

Mu gupima ubuhehere bw’umusaruro ukoresheje aka gakoresho kameze nk’ikarita, ngo bisaba kubanza gushyira umusaruro wawe mu kintu gifunze ubundi ukakarambikamo. Nyuma y’iminota iri hagati ya 30 na 60 kagahita kakwereka uko ubuhehere buhagaze.

Iyo kagaragaje ibara ry’iroza ngo biba bisobanuye ko imyaka ikonje cyane ku buryo itahunikwa, yagaragaza ibara ry’ubururu cyangwa ikijuju bikaba bisobanuye ko yumye ku buryo buhagije. Kugira ngo ubone igisubizo cyizewe kurushaho bisaba gutegereza amasaha abiri.

Agakoresho abahinzi basanzwe bifashisha mu gupima ubuhehere|Photo file

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *