Uncategorized

Gisagara: Abahinzi bashyiriweho uburyo bushya bwo kugura umusaruro w’ibigori

Uburyo bushya bwo kugura umusaruro w’ibigori mu Karere ka Gisagara ni ubujyanye no kubigura bidahunguye ku muhinzi ubishaka, akishyurwa 187 Frw ku kilo, mu gihe ibihunguye ahabwa 210 Frw ku Kilo.

Kayitana Fred,  uhagarariye Umushinga w’Ishami ry’Umuryngo w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ugura umusaruro w’ibigori mu Karere ka Gisagara avuga ko bakira ibigori bidahunguye, mu rwego rwo korohereza abahinzi badashaka kugorwa no kwanika, guhungura no kugosora.

Umuhinzi uhisemo kugurisha ibigori bidahunguye, iyo abisarurye arabyanika bidatonoye byagira ubuhehere bugeze kuri 18 agahita yishyurwa.

Agira ati “Iyo ikigori bagisaruye mu gishanga kimara hagati y’icyumweru kimwe n’ibyumweru bibiri cyunamye muri hangari, kivamo gifite ubuhehere bwa 22. Iyo kigeze hariya (aho babafasha kubikurikirana) bakacyanika ibyumweru bibiri kigifite na bya bishishwa kigera kuri 18 icyo gihe umuguzi tuba twabahuje na we araza agapakira bya bigori kandi agasiga abahaye amafaranga yabo.”

Ubusanzwe igiciro cya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Minisiteri y’Ubucuruzi giteganya ko umuhinzi ahabwa amafaranga atari munsi ya 210 frw ku kilo, ku bigori byanitse neza bifite ubuhehere bwa 13 (ibipimo bigaragaza kuma kw’ikigori, uko imibare imanuka niko biba byumye).

Ibitiritiri bibarirwa 23% ku bilo umuhinzi yazanye

Kayitana Fred avuga ko umuhinzi washatse kugurisha ibigori bidahunguye yishyurwa 77% by’ingano y’umusaruro yazanye naho 23% bisigaye bikabarwa nk’ibitiritiri.

Agasobanura ko ari icyemezo bafashe bimaze kwemezwa na Minisiteri y’Ubucuruzi (MINICOM), Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) na PAM.

Agira ati “Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya MINAGRI na MINICOM ndetse na PAM bari bafatanyijwe babonye ko mu mufuka w’ibigori bidahunguye 77% ni intete 23% ni ibitiritiri.”

Abahinzi bari bamenyereye uburyo bwo gusarura ibigori byeze bakabyanika, ubundi bakabihungura bamara kubigosora bakajyana ku isoko intete zumye neza.

Kayitana Fred, uhagarariye Umushinga w’ishami ry’umuryngo w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ugura ibigori muri Gisagara. Hari mu biganiro ku ruhare rw’umuhinzi mu iterambere rye mu mpera za Gashyantare

Agronews.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close

Adblock Detected

Please consider supporting us by disabling your ad blocker