CSOs yasuzumye uko ibyufuzo by’abaturage biri kubahirizwa mu itegurwa ry’ingengo y’imari 2018/19

Mu mwiherero w’iminsi ibiri, Imiryango itari iya leta (CSOs) yagiriye mu Karere ka Musanze, yasesenguye iyubahirizwa ry’ibyifuzo by’abaturage mu itegurwa ry’ingengo y’imari ya 2018/19 ishingiye ku mbanzirizamushinga y’umushinga w’iyo ngengo y’imari uherutse kugezwa ku Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda.

Imiryango itandukanye igize sosiyete sivile, yahuguriye muri uwo mwiherero ngo isanzwe ifite ibikorwa bitandukanye biyihuza n’abaturage ndetse n’imishinga yihariye ijyanye no gukusanya ibitekerezo byabo mu itegurwa ry’ingengo y’imari, kuburyo bazi neza ibyifuzo by’abaturage.

Peter Karinganire ushinzwe imishinga y’ibyerekeye ingengo y’imari mu Mpuzamiryango Ihararanira Uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yavuze ko ibyifuzo bakuye mu baturage aribyo bashingiyeho babihuza n’ibyagaragajwe mu mbanzirizamushinga (Budget Framework Paper) bareba ko ntacyirengagijwe.

Agira ati “Twe ni ukureba ibyo abaturage bagaragaje ko bifuza hanyuma turebe no muri BFP (inyandiko y’imbanzirizamushinga y’umushinga w’ingengo y’imari) ubundi turebe niba mu mwanya bazagenera Sosiyete Sivile (mu Nteko Nshingamategeko) hari icyibagiranye tukaba twacyibutsa.”

Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi…

Mu rwego rw’ubuhinzi bagaragaje ko basanze myinshi mu mishinga y’ibanze abahinzi bifuza irimo; uwerekeye kwihaza ku mbuto imbere mu gihugu, kongera umusaruro no guhunika, igaragara mu bizitabwaho.

Gusa bakaba bifuje ko umushinga w’ingengo y’imari wazaba ugaragaza mu buryo burambuye ibikorwa birimo kurwanya indwara yo “Kubemba” na “Kabore” mu myumbati ndetse no gukomeza gukwirakwiza imbuto yihanganira uburwayi kugira ngo yongere iboneke ku bwinshi mu bice ihingwamo.

Ku bijyanye n’inyongeramusaruro, Mujawamariya Hirariya Koperative Imboni z’iterambere y’abahinzi bo muri Musanze yagize ati “Bazareke ushoboye wese acuruze ifumbire habeho guhangana naho kubiha umwe abikora uko yishakiye. Iyo kuzamura ibiciro byanze baduha ibiro bikeya nyamara azi ko najya no kuyigura ahandi yayicuruza neza.”

Kubona inguzanyo n’ubwishingizi ku bahinzi borozi nabyo ngo bigomba kuzasobanurwa, kuko ibigo by’imari bigishingira ku mpungenge z’ihindagurika ry’ibihe mu kubaha inguzanyo.

Ku bijyanye n’umushinga wo kuzakingira amatungo arenga miliyoni 1.5 mu mwaka w’ingengo y’imari utaha hari abifuje ko ingengo y’imari izajya ku nkingo yongerwa kugira ngo amatungo y’ahegereye inkiko z’igihugu azakingirwe hirindwe indwara z’amatungo zikomoka mu bihugu bituranyi zigahombya aborozi.

Ku bijyanye no Kongera umusaruro, Kwizera Emmanuel, umukozi muri ActionAid yavuze ko ikoranabuhanga rya Smart Nkunganire ritanga amakuru ku bahinzi ryarushaho gusobanurirwa abahinzi, cyakora avuga ko hatazigera hajyamo urubuga irembo mu ikoranabuhanga rigezwa ku bahinzi.

Hari uwamwunganiye agira ati “Ntibazashyiremo irembo kuko bibaye nka bimwe twumvise ngo umuntu atega moto ya frw 3,000 agiye gushaka irembo ngo yishyure frw 500 twaba tugoye abahinzi.”

Uretse ubuhinzi, Sosiyete Sivile yanasuzumye inzego z’ubuzima, ibikorwa remezo, uburezi, ubukungu n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda by’umwihariko, aho bavuze ko arinabwo bwa mbere kigiye guhabwa umwanya wihariye mu nteko nshingamategeko mu bijyanye n’ingengo y’imari yakoreshwa mu guhangana na cyo.

Muri rusange Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) biteganyijwe ko ishobora kuzagenerwa angana na frw 100,457,785,982 arimo frw 43,354,431,123 azava imbere mu gihugu na frw 49,513,136,822 azava ahandi.

Imbanzirizamushinga igaragaza ko ingengo y’imari ya 2018/19 muri rusange izagera ku frw 2,443,535,804,386 ikazaba irutaho miliyari 328.2 ugereranyije n’iy’uyu mwaka ugiye kurangira.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uri kurangira (2017/18) ubuhinzi bwari burimo arengaho gato Miliyari 110.5 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe yari miliyari frw 118 mu mwaka wawubanjirije.

Biteganyijwe ko Sisiyete Sivile izahabwa umwanya wo kugira icyo ivuga ku mbanziriza mushinga y’umushinga w’ingengo y’imari ya 2018/19 ku wa 10 Gicurasi 2018 mu nteko nshinagamategeko, nk’uko byasobanuwe na Innocent MANIRAGUHA, Visi Perezida wa Cladho.

Uretse ibyo Sosiyete sivile ishobora kuzasaba ko binononsorwa, Abadepite bo basabye ko mu gihe cyo kwerekana umushinga w’ingengo y’imari muri Kamena, hazagaragazwa ibijyanye no guhangana n’ikibazo cy’ibiza bikomeje kwangiza Hegitari z’imyaka no guhitana ubuzima bw’abantu.

Peter Karinganire yibutsa ko ibikorwa bya Sosiyete Sivile biba bigamije gufasha Leta muri gahunda yo kuba ibikorwa byose bishingira ku muturage

Agronews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *