Uncategorized

Cogebanque yubakiye Akarere ka Rubavu igihangano cy’ubugeni cy’arenga miliyoni 35Frw

Mu rwego rwo kongerera ubwiza Akarere ka Rubavu n’umubare w’abagasura, Cogebanque yubatse ikibumbano mu masangano y’imihanda yinjira mu Mujyi wako, kigaragaza ibyiza nyaburanga bigatatse.

Ni ikibumbano gikoze mu ishusho y’ubwato burimo n’abasare babiri, ibi bijyanye n’uko Rubavu ikikijwe n’ikiyaga cya Kivu gikorerwamo uburobyi ndetse kiri mu bikurura ba mukerarugendo.

Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2017 ubwo Cogebanque yashyikirizaga Akarere icyo gihangano cyatwaye miliyoni zisaga 35 z’amafaranga y’u Rwanda, Umuyobozi wayo Ushinzwe Ishami ry’Ubucuruzi, Mujyambere Louis de Montfort, yavuze ko cyubatswe ku busabe bw’Akarere.

Yagize ati “ Iki kibumbano cyerekana ubwiza nyaburanga bw’umujyi wa Rubavu. Si ubwa mbere Cogebanque ikoze igikorwa nk’iki, dusanzwe tugira umwihariko ko tugirana ubufatanye n’abo tugiye kugikorera. Igitekerezo cy’ikibumbano nk’iki cyerekana ubukerarugendo, twagihawe n’Akarere ka Rubavu biradushimisha twumva ko ari ikintu twakorera hamwe. Kigiye gutuma umujyi ucya kurushaho, bijyanye n’uburanga n’ubukerarugendo bwawo.”

Yakomeje avuga ko Cogebanque ishishikajwe no kugira ibikorwa by’iterambere bifasha abaturage, biva mu nyungu ibona ibifashijwemo n’abakiriya bayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jérémie, yashimiye Cogebanque kubw’iki gikorwa, avuga ko ari ikimenyetso gikomeye kizakururira benshi gusura aka karere.

Yagize ati “Nk’akarere karimo ubukerarugendo kanagendwa n’abantu batandukanye, baba abavuye hanze no hirya no hino mu gihugu, abazajya bahinjira bazajya babona ko hari amazi, umucanga n’ahantu ho kwidagadurira. Ni ikimenyetso kizajya giha ikaze abagana akarere, ni igikorwa remezo kizongera ba mukerarugendo.”

Cogebanque ni banki Nyarwanda imaze imyaka irenga 18 itanga serivisi zitangwa n’ibigo by’imari na banki zirimo kubitsa, kubikuza, gutanga inguzanyo n’ibindi. Isanzwe igira ibikorwa bifasha abaturage n’igihugu mu iterambere birimo kubaremera no kubaka ibibumbano nk’icyubatswe mu Karere ka Muhanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jérémie n’Ushinzwe Ishami ry’Ubucuruzi muri Cogebanque, Mujyambere Louis de Montfort, bataha ku mugaragaro iki gikorwa
Abayobozi ba Cogebanque n’ab’akarere bamaze gutaha iki gikorwa

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close

Adblock Detected

Please consider supporting us by disabling your ad blocker