Uncategorized

Bugesera: Amakuru y’Iteganyagihe yatumye umusaruro we wikuba kabiri

Hategekimana Jean Pierre ukorera ubuhinzi mu Karere ka Bugesera avuga ko yifashishije amakuru y’iteganyagihe yahawe mu itangira ry’igihembwe cya 2018A, yavuye ku musaruro wa kg 800 z’ibigori yari yasaruye mu Gihembwe cyakibanyijrije, ubu akaba yasaruye Toni imwe na kg 600 ku buso bumwe.

Hategekimana avuga ko mu busanzwe yahingaga atazi uko ikirere kizamera ejo cyangwa ngo amenye ingano y’imvura izagwa n’igihe izagwa, akavuga ko mbere y’uko icyo gihembwe gitangira yakurikije amakuru bari bahawe ku buryo ikirere kizaba cyifashe bigatuma ubuhinzi bwe bugenda neza.

Agita ati “Baduhamagaye ku Karere baratubwira ngo mwitegure muzaba mufite igihembwe kiva ku minsi 160 kugera ku minsi 190.”

Ahamya kandi ko guhuza amakuru bari babonye n’ubumenyi bagize ku mbuto bari bagiye guhinga byarushijeho gutuma bakoresha neza ayo makuru.

Agira ati “Noneho baduha imbuto y’ibigori batubwira igihe bizerera n’amazi bikenera ubwo bituma mpingira bya bigori ku gihe.”

Hatagekimana yemeza ko amakuru y’itaganyagihe ashobora gutuma umuhinzi ahindura ubuhinzi bwe, agira ati “Ni ukuvuga ngo ubu buryo bwo kumenya amakuru y’imihindagurikire y’ikirere buratuma naguka mu mutwe mu buryo bwo guhinga neza.”

Amakuru y’iteganyagihe atanzwe neza kandi ku gihe agirira abahinzi akamaro

Muri iki gihembwe cya 2018B nabwo ngo bari gukurikiza amakuru y’iteganyagihe uko atangwa kuburyo hatabayeho impinduka zidasanzwe bizeye kuzabona umusaruro.

Agronews.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close

Adblock Detected

Please consider supporting us by disabling your ad blocker