Uncategorized

Amakuru ku ihumana ry’Ikirere agiye kujyanishwa n’ay’Iteganyagihe

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), kiratangaza ko ikirere cy’u Rwanda kirushaho guhumana gusa ngo Abanyarwanda ntibamenya ikigero icyo kibazo giteyeho inkeke kubera kutabona amakuru y’ihumana ry’ikirere ku buryo buhoraho, nk’uko bikorwa ku iteganyagihe.

Ubushakashatsi REMA yashyize ahagaragara Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2018 bugaragaza ko ibicanwa bikomoka ku biti, imyuka isohorwa n’ibinyabiziga n’ibikoresho bitandukanye bitwikwa aribyo biza ku isonga mu guhumanya umwuka abantu bahumeka.

Igiteye inkeke ngo ni uko abaturage bakomeza gukoresha ibyongera ibihumanya umwuka bahumeka kandi bikaba bigoye kwirinda guhumeka uwo mwuka wanduye kubera ko utawubonesha amaso.

Umuyobozi mukuru wa REMA, Eng. Collette Ruhamya avuga ko amazi ushobora kuyareba ukamenya ko yanduye ukaba wareka kuyakoresha urebye ku ibara ariko bitandukanye n’umwuka.

Agira ati “Amazi ushobora kuyareba ukavuga uti aya mazi aranduye ukaba wafata icyemezo cyo guhitamo andi mazi. Ariko ikintu nk’umwuka iyo cyanduye ntunakibona.”

REMA isanga gusakaza amakuru ku ihumana ry’ikirere bwaba bumwe mu buryo bwo kwereka Abanyarwanda ubukana ihumana ry’ikirere rizamukaho, bigatuma barushaho kumva ingamba zo kugabanya ibyo byago.

Dr. Jimmy Gasore, wakoze kuri ubwo bushakashatsi avuga ko hari umushinga  wo gupima umwuka buri munsi kugira ngo abaturage bamenye uko bitwara, nubwo kugeza ubu ibikoresho bikiri bikeya.

Agira ati “Twatangiye kugura ibikoresho no kubishyira hirya no hino mu gihugu. Gusa biracyari bikeya, igihe bizaba byabonetse bihagije tuzatangira kujya tubitangariza abaturage buri munsi”.

Umuyobozi wa REMA, Eng. Collette Ruhamya, avuga ko gutanga amakuru y’ihumana ry’ikirere kuburyo buhoraho, ari umushinga bafatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) bikazafasha abaturage kwirinda indwara z’ubuhumekero n’izindi ziterwa no guhumeka umwuka wanduye babikesha ayo makuru.

Agira ati “Ni umushinga dufatanyije n’ibindi bigo nk’icy’ubumenyi bw’ikirere, bazajya bareba uko umwuka umeze mu gace runaka, batangarize abaturage ikigero cy’ubuhumane bwawo. Ubwo umuntu azamenya ko umwana afite w’ikigero runaka atemerewe kuwuhumeka agume mu nzu hirindwa za ndwara”.

Indwara ziterwa n’umwuka uhumanye zirimo guturika kw’imitsi ijya mu bwonko, kanseri y’ibihaha n’indwara z’umutima.

Mu biza ku isonga guhumanya umwuka mu Rwanda harimo imodoka zigera kuri 50% by’imodoka ziri mu Rwanda zakozwe mbere y’umwaka wa 1999 zihumanya ikirere ku kigero cya 66%.

Gutangaza amakuru y’ihumana ry’ikirere bihujwe n’amakuru y’Iteganyagihe bishobora kuzatangirana na Kanama uyu mwaka wa 2018.

Agronews.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close

Adblock Detected

Please consider supporting us by disabling your ad blocker