Uncategorized

Afurika y’Epfo: “Sosiso” zimaze guhitana abagera ku 180

Minisiteri y’Ubuzima muri Afurika y’Epfo yatangaje ko inyama zitunganyirizwa mu nganda zigacuruzwa zipfunyitse zizwi nka Sosiso (sausicce) zimaze guhitana abantu 180 kubera uburozi bwa “Listeria”.

Ubwanditsi bwa BBC bwatangaje ko ibihugu nka Namibia, Mozambique, Malawi, Botswana na Zambia bisanzwe bigurira izo nyama muri icyo gihugu byamaze kuzikumira.

Ni nyuma y’itangazo rya minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu riburira abaturage kutarya inyama zo mu nganda no kugarura izagurishijwe ku bazicuruza.

Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko kuva muri Mutarama 2017 hagaragaye ibibazo biterwa na ‘listeria’ bigera kuri 948, ndetse bikekwa ko ubu burozi bukwirakwira binyuze mu biribwa bwaturutse mu ruganda rwa Polokwane rusanzwe rukora ibyo kurya.

Umuyobozi w’agace kabarizwamo urwo ruganda, Lawrence McDougall, we yavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ibiribwa batunganya bifitanye isano n’impfu z’abo bantu, ariko yongeraho ko bari kwitwararika ndetse basubiza mu ruganda ibyo bari baracuruje byose nk’uko leta yabisabye.

Urundi ruganda rwa RCL Foods rukekwaho kuba inkomoko y’ubu burozi narwo rwahagaritse gutunganya inyama. Ni mu gihe amaguriro akomeye yahise azikura mu bicuruzwa ndetse atangira gukora isuku ngo hatagira ibindi birirwa bihumana.

Uburozi buturuka ku gakoko ka ‘Listeria monocytogenes’, bugira ingaruka cyane ku matungo n’abantu bageze mu zabukuru, abana, abagore batwite n’abantu banduye indwara zidakira zirimo na Sida. Bukwirakwira binyuze mu biribwa birimo inyama, amata, imboga, imbuto n’ibindi.

Agronews.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close

Adblock Detected

Please consider supporting us by disabling your ad blocker