Uncategorized

Abashumba bo muri ISAR barishyuza RAB ibirarane by’amezi atanu

Ku munsi w’umurimo tariki ya 01 Gicurasi 2018, nibwo abakozi batera ubwatsi n’abaragira amatungo mu kigo cya ISAR (cyahoze ari icy’ubushakashatsi)  giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, bafashe icyemezo cyo guhagarika akazi basaba, Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kubishyura ibirarane by’imisharara y’amezi agera kuri atanu kibabereyemo.

Abo bakozi babwiye Radiyo Rwanda ko nyuma y’iminsi ibiri bafashe icyemezo cyo guhagarika akazi bagasubiyemo bamaze gusezeranywa ko amafaranga yabo azaba yabagezeho ku wa mbere w’icyumweru gitaha (ku wa 07 Gicurasi 2018).

Hari uwagize ati “Uku kwezi ni ukwa gatanu ubwo ni ukuvuga ngo ntabwo turahembwa kugeza na n’ubu.”

Bavuze ko kumara icyo gihe badahembwa byabagizeho ingaruka mu buzima bwose muri rusange nk’uko umwe yabivuze agira ati “Ugashaka kwiyogoshesha ukabura amafaranga, inka zikiruka zariye wowe ushonje ubwo se icyo gihe urumva ko tutarengana?”

Ku rundi ruhande ariko ngo bafashe icyemezo cy’ikizakurikira nibadahabwa amafaranga yabo kuri uwo wa mbere.

Hari uwagize ati “ku wa mbere ni kirara kidakemutse tuzahamagara ubuyobozi mu rwego rwo kugira tube twakwishyurwa. urumva nawe ntiwamara amezi atanu udahembwa waba ukora se?”

Radiyo Rwanda yatangaje ko Ubuyobozi bwa RAB butifuje kugira icyo buvuga cyakora Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene avuga ko ikibazo cy’abo bakozi batari bakizi nk’Akarere ariko yizeza ko bagiye kugikurikirana.

Yagize ati “Ikibazo cy’abashumba ntabwo twari tukizi ariko aho tukimenyeye tugiye kugikurikirana gikemuke nk’uko n’ibindi byakemutse…kandi byanze bikunze igisubizo kiraboneka vuba.”

Ikibazo cy’abakozi bakenura inka badahembwa kije gikurikira icy’abafite amasambu yadikanyije n’urwuri rwa RAB bavuga ko inka zirubamo zitoroka zikajya kubonera imyaka bikabaviramo kurumbya.

Agronews.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Close

Adblock Detected

Please consider supporting us by disabling your ad blocker